Gakenke: Bashimiye Kagame wabakuye mu manegeka aho imvura yagwaga bagahunga inzu ngo zitabagwira

Mukamerika Marie Rose wo mu Murenge wa Kinihira Akarere ka Rulindo, arashimira Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, wakuye abaturage mu manegeka aho ngo imvura yagwaga bagahunga inzu bakayugama hanze.

Mukamerika Marie Rose wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira yatanze ubuhamya bw'uburyo yikuye mu bukene
Mukamerika Marie Rose wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira yatanze ubuhamya bw’uburyo yikuye mu bukene

Ni ibyo yatangarije kuri site ya Nyarutovu mu Murenge wa Nemba Akarere ka Gakenke, kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, mu gikorwa cyo kwamamaza Chairman wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame, ahari hateraniye abaturage b’Akarere ka Gakenke, Burera, Rulindo, Gicumbi na Musanze.

Uwo mubyeyi yavuze byinshi mubyo Paul Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda, birimo guteza imbere umugore, haba mu myanya ifata ibyemezo, haba mu bucuruzi no mu bindi bikorwa.

Yavuze kandi ko barinzwe guhangayika, ati “Waturinze guhangayika Nyakubahwa Chairman, ubu umutekano wacu uradadiye”.

Chairman wa FPR ubwo yageraga mu Gakenke yakiranywe urugwiro
Chairman wa FPR ubwo yageraga mu Gakenke yakiranywe urugwiro

Yagarutse cyane ku bukene bwari bubugarije aho bishatsemo ibisubizo biteza imbere, avuga no ku manegeka bari batuyemo, aho bahoraga babunza imitima, imvura yagwa aho kugama mu nzu zabo bakazihunga bakajya kugama hanze.

Ati “Nyakubahwa Chairman, twari dutuye ahantu h’amanegeka cyane ahashyira ubuzima bwacu mu kaga, iyo imvura yagwaga igahita, abo hakurya barahamagaraga bati, nyabuna murarebe ko abo kwa Mukamerika na Benimana bagihari”.

Arongera ati “Nyakubahwa, iyo imvura yagwaga nijoro, njye n’umugabo wanjye twahungaga inzu tukitwikira umutaka hanze kugira ngo ibiza bitaduhitanira muri ayo manekeka”.

Abanyagakenke bari bishimiye kwakira Chairman wa FPR
Abanyagakenke bari bishimiye kwakira Chairman wa FPR

Yavuze kandi ko bakanguwe n’impanuro za Paul Kagame, zijyanye no gukangurira umuturage gukora no kwishakamo ibisubizo, ari naho bakuye amaboko mu mifuka barakora barizigamira biyubakira inzu.

Ati “Twaravuze tuti, reka natwe turebe ko twagira icyo dukora tudategereje Leta ngo abe ari yo izaza kutwubakira cyangwa ngo idushakire aho dutura kandi dufite imbaraga zo kubyikorera, ubwo urugamba turarutangira twiha intego nkajya gusoroma icyayi amafaranga mbonye nkayazigama, umugabo wanjye nawe agakora ibiraka amafaranga abonye akayizigamira mu matsinda”.

Arongera ati “Icyo gihe Nyakubahwa Chairman, twaryaga rimwe ku munsi cyangwa ntitunarye, muri uko kuzigama Nyakubahwa, twiguriye ikibanza cya Miliyoni n’igice, ahantu heza ku mudugudu hatagerwa n’ibiza ahubwo hagerwa ibikorwa by’amajyambere, umuriro, amazi n’izindi gahunda za Leta mugenera umuturage, zitugeraho nta nkomyi”.

Ni uku baje kwakira Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame
Ni uku baje kwakira Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame

Mukamerika, avuga ko bubatse icyo kibanza babona aho batura bararyama barasinzira, mu kurwanya inzara batangira kugura amasambu, batangira no kuyabyaza umusaruro bahinga kijyambere.

Ati “Ya masambu twatangiye kuyabyaza umusaruro duhinga kijyambere, ubu inzara yarashize natwe turya mu gitondo saa sita na nimugoroba, Nyakubahwa urirebera ko ntari umugore ufite imirire mibi”.

Nubwo ntize kubera amateka, abana banjye baziga ayo ntize kuko Kagame arahari

Mukamerika, arashimira Paul Kagame wazanye gahunda nziza y’uburezi kuri bose amahirwe bo batigeze babona, avuga ko amashuri atize yizeye ko abana be bazayiga.

Babyinnye bacinya akadiho
Babyinnye bacinya akadiho

Ati “Abana banjye bariga nkababonera ibishoboka byose, n’amashuri tutize njye n’umugabo wanjye kubera amateka, nizeye ko abana bacu bazayiga bakagera kure kubera ko uhari, ninananirwa muzamfasha Nyakubahwa Chirman”.

Mukamerika avuga kandi ko akomeje kwiteza imbere kubw’umutekano Igihugu gifite, akaba agiye kwagura imishinga ye y’ubuhinzi bw’icyayi, aho mu myaka iri imbere yiteguye kubarirwa mu batunze ama miliyoni.

Yavuze kandi ko yiteguye gufasha Paul Kagame, mu gihe azaba akomeje kuyobora Igihugu, ati “Nyakubahwa Chairman, njyewe naravuze nti ntacyo nakugororera nta nicyo naguhemba muri ubwo buzima bubi navuyemo, ndavuga nti ngiye kugufasha muri gahunda zose ugenera umuturage najye mu mudugudu nzabe mpari, uko mundeba uku njyewe Mukamerika ndi Mutwarasibo”.

Urubyiruko narwo ntirwatanzwe
Urubyiruko narwo ntirwatanzwe

Arongera ati “Nyuma yo kuba Mutwarasibo kandi, ndi umwarimu, umugabo wanjye ni umuganga aho iwacu mu mudugudu, abana umugabo wanjye yafashije, abo yapimye umuriro, ababyeyi yabonereje urubyaro, baramubona bati dore umuganga, Umujyanama w’ubuzima”.

Yagarutse ku zindi gahunda ziterambere, aho baciye nyakatsi ku buriri, umugore acika ku ngeso zo guhora ateze amaso ku mugabo, umwanda uracika n’ibindi.

Niho ahera asaba abaturage gutora Kagame wabagejeje kuri ibyo byose, ati “Reka mbabwire rero mwese abateraniye kuri ino site, mwanditse kuri liste y’itora, ku itariki 15 inkoko izabe ariyo ngoma, maze rero tuzitorere umukandida wacu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uzamwibwira intore mu bwiza Imana yamwihereye ku mutima no ku mubiri, uzamwibwira uzahite uvivura tumutore 100%".

Bari baje ku bwinshi kumva imigabo n'imigambi ya Chairmana wa FPR-Inkotanyi
Bari baje ku bwinshi kumva imigabo n’imigambi ya Chairmana wa FPR-Inkotanyi
Chairman wa FPR ubwo yasuhuzaga umwana wari wazanye n'ababayeyi be mu kumwamamaza
Chairman wa FPR ubwo yasuhuzaga umwana wari wazanye n’ababayeyi be mu kumwamamaza

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Video: Richard Kwizera & Salomo George

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka