Gakenke: Urubyiruko rwiyemeje umusanzu ukomeye mu migendekere myiza y’amatora

Indangamuntu ni icyangombwa ngenderwaho mu matora ya Perezida wa Repubulika, no mu matora y’Abadepite yo ku itariki 15 Nyakanga 2024, hirya no hino mu turere rw’u Rwanda, haracyagaragara indangamuntu zitaragera kuri ba nyirazo, mu gihe amatora yegereje, ahazifashishwa indangamuntu utayifite akaba yayahomba.

Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu wo kubaka igihugu
Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu wo kubaka igihugu

Mu Karere ka Gakenke, urubyiruko rwahagurukiye icyo kibazo, mu rwego rwo guha amahirwe buri wese mu kugira uruhare mu kwitorera abayobozi, aho urwo rubyiruko rukomeje kwigabamo amatsinda rugasura abaturage urugo ku rundi harebwa ko ibyangombwa byo gutora babyujuje.

Mu inteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyuruko ku rwego rw’Akarere ka Gakenke, yateranye kuwa 31 Gicurasi 2024, yitabirwa n’urubyiruko rusaga 200 rwaturutse mu mirenge yose y’aka Karere mu nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye nyuma y’imyaka 30 mu kugena ahazaza heza h’igihugu cyacu”, urwo rubyiruko rwafashe ingamba zigamije kunoza imyiteguro y’amatora.

Urwo rubyiruko ruvuga ko mu kugena ejo heza h’igihugu, bashyize imbaraga mu matora, aho bateganya gutunganya imihanda yose igana kuri site z’amatora, gufasha abaturage kwikosoza kuri liste no kwiyimura, bakaba kandi biyemeje kugenda urugo ku rundi bareba niba abaturage bujuje ibyangombwa byo gutora, aho abatarajya gufata indangamuntu zabo biyemeje kuzibazanira.

Biyemeje kugira uruhare mu migendekere myiza y'amatora
Biyemeje kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora

Nsekanabo Philbert ati “Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu, kandi tuzi no gukoresha ikoranabuhanga, dushishikariza abaturage tukanabafasha kwikosoza kuri liste y’itora no kwiyimura bitewe n’aho bumva bifuza kuzatorera, hari abaturage batarabona indangamuntu kandi ziri mu mirenge hirya no hino, aho turagenda tukajya ku murenge tukareba tuti runaka indangamuntu ye iri hano tukaba twayimugezaho cyangwa tukamushishikariza kuza kuyitora.”

Arongera ati “Muri iyi minsi, hari ibikorwa byo kwitegura amatora, hari site zitandukanye abanyarwanda tuzajya gutoreraho, twe nk’urubyiruko mu kugena ejo hazaza heza h’igihugu cyacu, twifuza ko tuzatorera ahantu heza hasukuye, dukora imiganda tukazategura amasite yacu ku buryo abaturage ndetse n’urubyiruko tuzitabira amatora nta nkomyi.”

Uwitinze Patritie ati “Uko turi gufasha abaturage, turi gukora imiganda, aho dutunganya inzira zerekeza aho amatora azakorerwa, ikindi turi gushyiramo imbaraga dushaka uburyo ibyumba by’amatora bizaba bisa neza.”

Arongera ati “Twashishikarije buri wese ugejeje igihe cyo gufata indangamuntu kwifotoza, turi gusura abaturage tureba ko indangamuntu zabagezeho, twasanga atayifite tukajya kuyimuzanira, intego dufite nuko ukwezi kwa gatandatu nta muturage uzaba adafite indangamuntu, turi kubasura urugo ku rundi amatora azagera umuturage wese wo mu Karere ka Gakenke yujuje ibisabwa.”

Uretse ayo matora, urubyuruko rusaga ibihumbi 95 rwo mu Karere ka Gakenke, rwibumbiye mu makoperative 12 n’amatsinda yo kwizigama 194 aho ruzigamye asaga Miliyoni 85 FRW, muri rusange rutunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ubushabitsi, ubugeni n’ubukorikori hakaba n’abatunzwe n’impano zabo zirimo, ubuhanzi, gukina umupira n’ibindi.

Umuyobozi w'akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine

Mu mihigo 30 urwo rubyiruko rwari rwihaye muri 2023-2024, ruvuga ko rwayesheje ku kigero cya 80%, aho umuhigo wo gukorera mu gakiriro bananiwe kuwesa, kubera ko agakiriro kubatswe n’Akarere kabaye gato, bituma bamwe mu rubyuriko bakomeje gukorera mu kajagari.

Mu kwihangira imirimo, urubyiruko mu karere ka Gakenke rukomeje kugaragara mu bikorwa by’ubuhinzi, ubucuruzi mu myidagaduro n’ibindi, aho rukataje mu iterambere, ariko bakishimira uruhare rw’abo mu iterambere ry’umuturage.

Iraturokoye Abdou ati “Twishimira uruhare rwacu nk’urubyuruko mu guhindurira abaturage ubuzima, iyo wubakiye umuturage inzu bimubuza gusembera no kuba umutwaro ku gihugu, iyo wubatse ubwiherero bijyana no guteza imbere wa muco w’isuku abanyarwanda bahoranye.”

Ni ihuriro ryitabiriwe n'urubyiruko rusaga 200
Ni ihuriro ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 200

Sobomana Théoneste ati “Turashimira Perezida wa Repubulika kuko ibi byose tubigeraho kubwe, muri aka karere hari imishinga itandukanye y’ubuhinzi yadufashije cyane mu iterambere, nkanjye niba ndi rwiyemezamirimo nkaba ngemura imiteja ku isoko nditunga ngatanga akazi, mu gihe mu myaka ishize wabonaga urubyiruko rudashishikajwe n’ubuhinzi.”

Guverineri Mugabowagahunde Maurice, witabiriye iyo nteko rusange y’urubyiruko, yashimiye urubyiruko rw’Akarere ka Gakenke ku bikorwa bakora bisubiza ibibazo by’abaturage, uruhare muri gahunda zirimo ejo heza, mituweli no kurwanya imirire mibi.

Yasabye urwo rubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga kugira ngo zibafashe mu iterambere, gukorera hamwe, kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge, kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere kabo, kureba ahakiri ibibazo no kubikemura.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Guverineri Mugabowagahunde Maurice

Uwo muyobozi yabasabye gukomeza intego yabo yo kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora ati “Turifuza ko mukomeza kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora, musukura ahazabera amatora, ariko mukomeza gufatanya n’akarere mu bukangurambaga ku baturage batarabona indangamuntu kuko ntawe uzemererwa gutora adafite indangamuntu, mudufasha no gutanga izikiri mu mirenge hirya no hino zitarabona bene zo, ariko mukadufasha no gusobanurira abaturage igikorwa cy’amatora”.

Mu byo urwo rubyiruko rwasabye ubuyobozi harimo kubaka inzu z’imyidagaduro, kubaka ibibuga by’imikino, kwita ku bahanzi n’abanyabugeni, kubakirwa agakiriro kuko agahari ari gato n’ibindi.

Hari abayobozi mu nzego zitandukanye
Hari abayobozi mu nzego zitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka