Gakenke: Bahamya ko kwamamaza FPR Inkotanyi byivugira

Sebarinda utuye mu Karere ka Gakenke akaba umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, yagaragaje ko ibikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi byivugira, hagendewe ku byakozwe cyane cyane mu byari byiyemejwe mu matora ya 2017.

Sebarinda ubwo yari mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida Depite ba FPR Inkotanyi kimwe n’abandi banyamuryango, yagize ati: “Turimo kwishimira ibyiza twagezeho aribyo dushyize imbere cyane cyane muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza. Rero kwamamaza Umuryango FPR-Inkotanyi birivugira hagendewe ku byagezweho mu cyiciro cy’imibereho myiza, ubukungu ndetse hakazamo umutekano n’ubutabera”.

Abaturage b’akarere ka Gakenke bavuga ko ibyo Paul Kagame yabasezeranyije mu matora y’umwaka wa 2017 yabibagejejeho ku kigero cyiza ariyo mpamvu biyemeje gukomeza kumushyigikira.

Sebarinda ati: “Ibyo yadusezeranyije 2017 yarabiduhaye, Gakenke icyo gihe amashanyarazi abaturage bacanirwaga bari hafi ya 24% none bigeze uyu munsi hejuru ya 87% bacanirwa, imihanda irahari harimo uwuzuye uva kuri Base-Kamubuga-Buranga, hari ibiraro byo mu kirere”.

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere tugizwe n’imisozi miremire kuburyo akenshi usanga imihanda yarangiritse bitewe n’imvura igwa amazi akuzura imigezi abantu bamwe bakahaburira ubuzima.

Sebarinda akomeza agira ati: “Yatwubakiye ibiraro harimo icyaduhuzaga n’Akarere ka Muhanga aho cyari cyarangijwe n’amazi menshi yuzuye Nyabarongo kikangirika ndetse abantu bahaburira ubuzima bwabo, kuri ubu cyubatswe neza kandi hejuru kuburyo ubuhahirane hagati y’uturere bumeze neza”.

Abaturage ba Gakenke bari batereniye kuri site yo mu Murenge wa Minazi barenga ibihumbi 20, baturutse mu mirenge 7, ya Muyongwe, Ruli, Gashenyi, Minazi, Coko, Rushahi, Muhondo, muri 19 igize aka Karere.

Abakandida Depite b'Umuryango RPF Inkotanyi
Abakandida Depite b’Umuryango RPF Inkotanyi

Mu mibereho myiza, aba baturage bavuga ko ari inkingi ya mwamba, bakemeza ko Gakenke batanga Mituweli ku isonga mu gihugu ndetse ko nta Karere kabahiga, bagashima gahunda ya Ejo Heza bazaniwe na FPR-Inkotanyi ifasha abaturage kwiteganyiriza ndetse no kuba bafite ibigo Nderabuzima muri buri Murenge n’ibindi.

Bavuga ko kandi mu rwego rw’ubuzima bafite Kaminuza yigisha Ubuforomo n’Ububyaza, ibitaro by’Akarere bitatu aribyo Ruli, Nemba na Gatonde.

Aba baturage bashima FPR-Inkotanyi, yegereje abana babo ibigo by’amashuri, bakifuza ko niramuka yongeye gutorwa bakubakira Akarere ka Gakenke ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya kugira ngo agere ku isoko atunganyijwe bityo abe isoko y’iterambere mu Karere ka Gakenke.

Amafoto: Eric Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka