Dufite gahunda y’imiyoborere iha ijambo umuturage - DGPR

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, (Democratic Green Party of Rwanda) rivuga ko umukandida waryo natorerwa kuyobora u Rwanda, rizashyiraho uburyo abaturage batanga ibitekerezo kandi byagera ku 1000 bigahinduka umushinga w’itegeko.

Umukandida-Perezida, Frank Habineza
Umukandida-Perezida, Frank Habineza

Ibi ni bimwe mu byo abayobozi muri iri Shyaka bavugiye ku Kabaya mu Karere ka Ngororero, ubwo ryahiyamamarizaga kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024.

Umukandida wa Green Party, akaba asanzwe ari na Perezida wayo, Dr. Frank Habineza, yabwiye abaturage ba Kabaya ko natorwa, hazashyirwaho uburyo abaturage bazajya batanga ibitekerezo binyuze kuri telefoni zigendanwa, bikoherezwa ku Karere, hanyuma bigakusanywa, bikoherezwa kwa Minisitiri w’Intebe.

Dr. Frank Habineza yavuze ko ibitekerezo by’abaturage nibigera ku 1000, bizajya byoherezwa mu Nteko iIshinga Amategeko, hanyuma bikagirwa umushinga w’Itegeko.

Yagize ati “Turashaka ko Leta iba hafi y’umuturage, ibyo akeneye byose akabibonera hafi ye adakoze urugendo. Ibyo byose bizakunda nimutugirira icyizere”.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Green Party, Jean Claude Ntezimana, yavuze ko gahunda y’ishyaka ari ukwakira ibitekerezo biturutse mu baturage, kuko ari uburyo bwiza bwo kumenya neza icyo umuturage akeneye.

Agira ati “Tuzashyiraho ikigo gikorana n’Inteko Ishinga Amategeko, gishinzwe kwakira ibyo bitekerezo, noneho byagera ku 1000 bikaba byaba umushinga w’itegeko. Ni gahunda ihari kandi ishiboka, kandi ni na gahunda yo gusangira ijambo uko buriya ibyo unyifuriza, ntabwo ukwiriye guhamya 100% ko ari byo bimbereye, uretse jyewe umbajije kandi wamara kumbaza ukampa n’amahirwe yo kubyivugira”.

Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka Green Party, Jean Claude Ntezimana
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Green Party, Jean Claude Ntezimana

Nk’uko bisanzwe mu kwiyamamaza kwiri Shyaka, risezeranya abaturage ko nibatora umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, rizagabanya umusoro ku nyongeragaciro, ukava kuri 18% ukagera kuri 14%, kuburyo ibiciro by’ibicuruzwa cyane cyane ibiribwa bizagabanuka.

Dr. Frank Habineza agira ati “Dufite gahunda yo kwigisha urubyiruko rwacu imyuga ndetse no guteza imbere umurimo hashyirwaho ishuri ry’imyuga muri buri murenge, ariko rikaba ari ishuri ryigisha cyane cyane imyuga ijyanye n’ibintu bihaboneka”.

Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Ishyaka Green Party rivuga ko umukandida waryo natorwa, rizashyiraho ikigega gitanga amafaranga y’inguzanyo ku bahinzi n’aborozi, ariko ku nyungu iri hasi cyane itarenze 2%.

Dr. Habineza ati “Tukumva ko abantu bose bashaka gushora mu buhinzi n’ubworozi bazajya bakora imishinga bakiyandikisha ku Murenge, bamara kwemezwa bakabona amafaranga akabateza imbere”.

Dr. Habineza agaragaza ko ibi bizafasha kwihaza mu biribwa ariko no guhanga imirimo abantu bakava mu bushomeri.

Dr. Habineza agaragaza ko Ishyaka rye rishyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi ko kugira ngo Abanyarwanda batere imbere, basabwa gusigasira ubumwe bwabo, birinda uwabacamo ibice.

Yagarutse kandi kuri gahunda yo gukuraho igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, avuga ko kidakwiye, ko ahubwo uketsweho ibyaha yajya afatwa, ariko basanga nta bimenyetso bimuhamya icyaha akarekurwa.

Ati “Habineza yanga akarengane kurusha ibindi byose. Nimungirira icyizere, ibintu byo gufungira abantu ubusa bizavaho”.

Dr. Habineza yavuze ko ibyo Ishyaka rya Green Party ryizeza abaturage rizabibagezaho nibaritora, na cyane ko n’ibyo ryabasezeranyije mu matora y’Abadepite yo muri 2018, byagezweho ku kigero kiri hejuru ya 70%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka