Dr. Frank Habineza yijeje kunoza imitangire y’ingurane

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yabwiye abaturage bo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ko nibamugirira icyizere bakamutora, azanoza imitangire y’ingurane z’imitungo y’abaturage bimurwa ku bw’inyungu rusange.

Ishyaka rya Green Party ryijeje kunoza imitangire y'ingurane
Ishyaka rya Green Party ryijeje kunoza imitangire y’ingurane

Yabivuze ku Cyumweru, ubwo iri Ishyaka Green Party ryari ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri utu turere.

Dr. Frank Habineza yavuze ko afite amakuru ko muri aka Karere ka Nyaruguru kimwe n’ahandi henshi mu Gihugu, hari ikibazo cy’abaturage bataka kudahabwa ingurane z’imitungo yabo, iba yarangijwe cyangwa se barayimuwemo ku bw’inyungu rusange.

Dr. Habineza yavuze ko n’abahawe ingurane z’imitungo yabo bahabwa izidakwiye, cyangwa se bakazibaha igihe cyararenze.

Avuga ko mu myaka itanu Ishyaka Green Party rimaze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ryakoze ubuvugizi kuri iki kibazo, ariko na n’ubu kikaba kitarakemuka.

Yagize ati “Si hano gusa, n’i Kigali birahari. Ni ibintu bibabaje cyane ariko ni ibintu twakozeho, ndetse twanaganiriye n’Urwego rw’Umuvunyi kuri iki kibazo, kuko ni ubintu bibabaje cyane, kuba umuturage yangirizwa imitungo agahabwa ingurane idakwiye”.

Frank Habineza yagaragaje ko mu gihe bibaye ngombwa ko abaturage bimurwa iba ari ukwimura abantu ku bw’inyungu rusange, umuturage agomba guhabwa ingurane ikwiye kandi akayibonera ku gihe. Ati “Ni byiza ko hakurikizwa amategeko nta guhutazwa. Icyo ni cyo cyifuzo cyacu, nimutugirira icyizere tuzabikora”.

Ikindi iri shyaka rivuga ni uko mu gihe abaturage bimurwa ku bw’inyungu rusange, ibiciro bishyurirwaho bigomba kujyana n’igihe, ku buryo umuturage nibamuha amafaranga azagira icyo amumarira.

Dr. Habineza avuga ko ishyaka rye ritabeshya, kuko no mu matora y’Abadepite ya 2018, ibyo basezeranyije abaturage byagezweho nibura hejuru ya 70%. Ati “Dufite gahunda nziza, turi ishyaka rivugisha ukuri, dufite n’ibigwi”.

Green Party yizeza Abanyarwanda ko uko bayigiriye icyizere mu matora aheruka, nibakomeza kuyigirira icyizere ibyo ibasezeranya byose bizakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka