Dr. Frank Habineza yijeje ab’i Kirehe kubona amazi meza bihoraho

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda - DGPR), Dr. Frank Habineza, yijeje abaturage bo mu Karere ka Kirehe ko nibamutora batazongera kugira ikibazo cy’amazi meza.

Dr. Frank Habineza yijeje ab'i Kirehe kubona amazi meza bihoraho
Dr. Frank Habineza yijeje ab’i Kirehe kubona amazi meza bihoraho

Ibi yabitangarije mu isantere ya Nyakarambi mu Murenge wa Kigina, aho Ishyaka Green Party ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora azaba mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2024.

Iri shyaka riramamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr. Frank Habineza, ndetse n’abakandida 50 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, biyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

Akarere ka Kirehe kari mu turere two mu Ntara y’Uburasirazuba dukunze guhura n’ikibazo cy’amazi meza, by’umwihariko mu bihe by’impeshyi.

Dr. Habineza i Kirehe
Dr. Habineza i Kirehe

Henshi ku mavomero iyo utambutse usanga hari amajerekani menshi cyane ategereje ko amazi aboneka abaturage bakavoma.

Ni ikibazo abatuye muri aka Karere bavuga ko kibabangamiye kuva mu myaka myinshi ishize, ndetse ngo iyo bigeze muri ibi bihe by’impeshyi ijerekani imwe bayigura amafaranga 200 na 300 y’u Rwanda.

Umuturage witwa Uwitonze Claudine wo mu Kagari ka Rwanteru mu Murenge wa Kigina, yabwiye Kigali Today ati “Ikibazo cy’amazi ino aha cyaratuzonze, ubu aya majerekani yose ubona hano turaza kuvoma saa mbili z’ijoro cyangwa saa tatu z’ijoro, kandi ubwo ijerekani imwe kuyivoma twishyura amafaranga 300”.

Arongera ati “Ni ukuri uwadufasha tukabona amazi nta cyo tutamuha”.

Abanya-Kirehe bahangayikishijwe n'ibura ry'amazi
Abanya-Kirehe bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi

Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, Dr. Frank Habineza uhatanira kuyobora u Rwanda, yavuze ko iki ari ikibazo kizwi muri iyi Ntara y’Uburasirazuba, ariko avuga ko bishoboka ko cyabonerwa igisubizo, abaturage bakabona amazi meza ku buryo buhoraho.

Dr. Frank Habineza yavuze ko mu migambi y’Ishyaka Green Party harimo kurengera ibidukikije, bityo ibidukikije bakaba babyitaho byihariye ari nayo mpamvu hifuzwa ko hazajyaho itegeko rigena uburenganzira bwihariye ku mazi nk’uko bimeze muri Afurika y’Epfo.

Abaturage bagaragarije Dr. Frank Habineza ko babangamiwe n'ikibazo cy'amazi
Abaturage bagaragarije Dr. Frank Habineza ko babangamiwe n’ikibazo cy’amazi

Yagize ati “Bikwiye kujya mu itegeko ko buri Munyarwanda wese agira uburenganzira ku mazi meza, cyane ku banyakirehe Leta ikaba ifite inshingano ko buri Munyarwanda agomba kubona amazi meza nibura amajerekani atanu ku munsi. Ayo leta ikayatanga nta kiguzi umuturage asabwe, yashaka arenzeho icyo gihe akishyura”.

Ishyaka Green Party ririyamamaza kandi ryizeza abaturage ko nibaritora rikabona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, rizakora ubuvugizi bugamije kurwanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko.

Ibi babishingira ku mibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yaragaje ko 25% by’urubyiruko bari mu bushomeri.

Dr. Frank Habineza ati “Gahunda dufite ni uko buri murenge wa Kirehe ugira uruganda ruto rutunganya umusaruro ukunze kuboneka muri uwo murenge. Ibi byagabanya ubushomeri, kuko buri wese ushoboye gukora muri uwo murenge yabona icyo akora kijyanye n’ibyo ashoboye”.

Ishyaka Green Party kandi rivuga ko umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika natorwa, ndetse n’abakandida bahatanira imyanya mu Nteko bakayibona, bazashyiraho ikigo cy’Igihugu gishinzwe guhuza abashaka akazi n’abagatanga, kandi kikagira ishami muri buri Murenge, ku buryo buri wese ushaka akazi yiyandikisha bakamufasha kumuhuza n’abafite akazi kajyanye n’ibyo ashoboye.

Green Party kandi irizeza Abanyarwanda ko nibayitora, izaharanira ko buri Munyarwanda yakwihaza mu biribwa, nibura akabasha kubona ifunguro inshuro eshatu ku munsi.

Ku kibazo cy’amapfa n’izuba ryinshi bikunze kwibasira agace k’Uburasirazuba, Dr. Frank Habineza agaragaza ko bazaharanira ko hashyirwaho uburyo burambye bwo gufata amazi akabikwa hanyuma akajya yuhira imyaka mu bihe by’izuba.

Ibyo iri shyaka ryizeza abaturage mu gihe baba baritoye bakariha amahirwe yo kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, rivuga ko bizagerwaho kuko n’ibyo ryabasezeranyije mu matora yo muri 2018 byagezweho ku kigero nibura kiri hejuru ya 70%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

greeen party oyeee, democratie oyeeeeeee

elIAS yanditse ku itariki ya: 3-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka