Dr. Butera na Irere bakuriye muri Gasabo bagaragaje uko yateye imbere kubera ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi
Dr. Ivan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima na Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi bombi bakuriye mu Karere ka Gasabo, ubwo bafataga umwanya wo kwamamaza no kuvuga ibigwi umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame bagaragaje uburyo ubuyobozi bwe bwateje imbere aka Karere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Yvan Butera, yahereye ku mateka y’u Rwanda, agaragaza uburyo mu Ugushyingo 1961 Paul Kagame n’umuryango we ndetse n’abandi Banyarwanda bameneshejwe mu gihugu kubera politiki mbi.
Dr Ivan yavuze ko yatashye mu Rwanda afite imyaka 4, kandi we kimwe n’abandi benshi b’urungano rwe, bakuriye mu Rwanda rwiza nta bibazo byinshi bamenye, yiga amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza mu Rwanda, arangije aba umuganga avura Abanyarwanda, nyuma ashyirwa ku rwego rwa Minisitiri ngo ayobore Abanyarwanda, ibyo ashimira Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.

Yagize ati, “Nyakubahwa Chairman, njyewe n’urundi rubyiruko rwinshi, twakwemeza neza ko turi abakorewe mu Rwanda 100% (we are 100% made in Rwanda), Nyakubahwa Chairman, uretse n’ibyo, kuri kano Gasozi, turiho ka Bumbogo, abantu bashobora kuba bahanyuze, dufite Kaminuza mpuzamahanga ‘African Leadership University’, ‘Carnegie Melon University Africa’, ubu ngubu aha kuri kano gasozi hasigaye hari umusururo mu by’ubuhanga ukorewe muri Afurika. Na Cabinet yacu nk’uko Shangazi yabivuze, ubu dusigaye dufite ba Irere, ba Jimmy, ba Tesi na ba Ivan ntabwo bikiri Nzabibarambibonye, Bazimaziki, […] ibintu byarahindutse ubu ngubu”.

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi nawe yatanze ubuhamya bw’uko yavukiye i Gasabo, agakurira i Gasabo ndetse atuye i Gasabo, akaba ari naho akorera, ariko Minisiteri y’Uburezi akaba yarajyaga ajyamo nk’umwana muto agiye kurya umunyenga mu icyuma kizamura kikanamanura ibintu n’abantu mu nzu z’imiturirwa (ascenseur), ariko ubu akaba ayikoramo nk’umuntu ushinzwe kugeza uburezi kuri bose, ibyo byose akaba abikesha ubuyobozi bwiza bwa FPR-Inkotanyi n’umukandida wayo Nyakubahwa Paul Kagame.

Yagize ati, “Aho najyaga ngiye kurya umunyenga, uyu munsi Nyakubahwa Chairman mwangiriye icyizere, noneho nzamuka ndya umunyenga ariko ngiye mu kazi ko kugeza uburezi kuri bose. Mwarakoze cyane Nyakubahwa Chairman. Igihugu twe twakuriyemo, tuzi kandi dukorera, ni Igihugu gikunda abana bacyo. Mwaratwigishije, turiga, turaminuza, njyewe by’umwihariko mwampaye na ‘buruse’ njya kwiga hanze, ndagaruka ndakura, mva ku gukubagana, mungirira icyizere Nyakubahwa Chairman ndabashimiye. Nzi neza ko iyi nkuru mvuze, ntabwo ari iyanjye njyenyine, ni inkuru dusangiye turi benshi, twemera ko uyu munsi abana bakura bazi neza ko Igihugu kibakunda, kandi gishishikajwe n’uko imbere habo hazaba heza”.

Abo bayobozi bombi bagarutse ku mpinduka zabaye muri Gasabo, harimo kubakwa kw’imihanda myiza ya kaburimbo, kuko cyera Kigali yarangwaga n’umukungugu mwinshi, kandi bimeze bityo mu bice bitandukanye bya Gasabo, ariko ubu habaye heza kubera ubuyobozi bwiza bwa FPR-Inkotanyi na Chairman wayo Paul Kagame.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|