Habineza ngo azongera buruse y’abiga kaminuza
Frank Habineza yabanje kwiyamamariza mu Karere ka Rwamagana, yakirwa n’abaturage babarirwa mu bihumbi 3000.
Yababwiye ko natorerwa kuyobora u Rwanda azakora ku buryo abanyeshuri biga muri za Kaminuza boroherezwa kwiga.

Avuga ko ubwo yigaga mu yahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda yahabwaga buruse ingana na n’ibihumbi 25RWf buri kwezi. Nubwo ngo yari make ariko yamufasha kwiga neza.
Akomeza avuga ko natorwa azongera iyo buruse ikagera ku bihumbi 100RWf. Ahamya ko ayo mafaranga azafasha abanyeshuri kwiga bakabasha kwishyura amacumbi, restora no kugura ibindi bikoresho bitandukanye bakeneye.
Habineza avuga ko kandi iyo buruse y’ibihumbi 100RWf izatuma abanyeshuri b’abakobwa batiyandarika ngo bajye mu ngeso mbo zirimo ubusambanyi.
Habineza yavuye mu Karere ka Rwamagana ajya kwiyamamariza mu Karere ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange.

Ahageze yakiriwe n’abaturage babarirwa mu 3000. Yababwiye ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azashyiraho gahunda yo koroza abana amatungo magufi kugira ngo bizabarinde ubukene.
Yavuze ko kandi azagabanya ubusumbane bw’imishahara. Agira ati “Sinshaka ko umuntu azajya ahembwa miliyoni 4RWf ku kwezi ngo undi ahembwe ibihumbi 300RWf gusa."
Yakomeje avuga ko azashyiraho ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga. Gusaba akazi ngo bizajya bikorerwa ku rwego rw’akagari bityo abagasabye babahuze n’icyo kigo batagombye gusiragira mu nzira.









Mpayimana ngo azakuraho imvugo “gusubira ku isuka”
Mpayimana yabanje kwiyamamaza mu Karere ka Gicumbi mu mujyi wa Byumba. Yakiriwe n’abaturage babarirwa muri 500.

Yabwiye abo baturage ko nibaramuka bamutoreye kuyobora u Rwanda, azakuraho imvugo “gusubira ku isuka” mu rwego rwo guha ubuhinzi agaciro.
Agira ati “Ijambo gusubira ku isuka rigomba kuvaho, kuko imirimo yose tugomba kuyihesha agaciro, umuntu umurimo akoze wose ukamunyura kuko uzaba umubyarira umusaruro uhagije.
Ntibikwiye ko umuntu azajya abona akazi keza, kahagarara akavuga ko agiye gusubira ku isuka! Oya! Tugomba kumva ko ubuhinzi ari umurimo nk’indi kandi tukawuha imbaraga kuko ubukungu bwacu ahanini niho bushingiye.”
Akomeza avuga ko muri Gicumbi azahashyira imbaraga zihagije mu buhinzi, abaturage bakeza cyane umusaruro ukikuba inshuro nyinshi.
Ikindi Mpayimana yijeje abaturage ba Gicumbi ni uko umujyi wabo azabafasha kuwagura, abantu bakubaka amazu menshi meza agerekeranye, kuko ngo uyu mujyi ntujya ukura.
Yavuye i Gicumbi ku mu goroba akomeza ibikorwa ko kwiyamamaza mu mujyi wa Nyagatare. Yakiriwe n’abaturage bagera muri 250, abagezaho imigano n’imigambi ye.






Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uzafunga ibitaro bya Muhima niwe nzatora sinon nwese ntacyo mwaba mumaze