Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Byifashe gute kuri Twitter muri iki gitondo cyo kwiyamamaza?

Yanditswe na KT Editorial 14-07-2017 - 10:20'  |   Ibitekerezo ( 6 )

Abanyarwanda bamaze kumenyera kugaragaza ibitekerezo ku makuru runaka aba ashyushye mu Rwanda muri iyo minsi. Itangira ryo kwiyamamaza na ryo riri mu makuru ari kuvugwaho kuri Twitter muri iki gitondo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017, niho mu Rwanda igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida cyatangiye ku mugaragaro.

Abakandida uko ari batatu bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), baratangira ibikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame aratangirira ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ruhango.

Frank Habineza, umukandida wa Green Party aratangirira mu Karere ka Rusizi, naho umukandida Wigenga Philippe Mpayimana arahera mu Karere ka Bugesera.

Reka turebe icyo Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter rugera hose ku isi batekereza kuri iki gikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida bose.

Uyu yibukije bimwe mu byagenderwagaho mu muco Nyarwanda kugira ngo witure uwakugiriye neza.

Uwitwa Muyenzi yatanze impamvu abona azatora umukandida yahisemo.

Uyu witwa Mutimukeye ati "Itariki itinze kugera!"

Ishyaka rya Democratic Green Party na ryo ryatangiye kwamamaza umukandida waryo kuri Twitter.

Karinganire yemeza ko umukandida we ashoboye, kubera impinduka yazanye.

Kigali Today nayo ibabereye aho abakandida bose biyamamaza uyu munsi. Mpayimana yatangiye ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku gihe.

Bamwe bakoze mu nganzo mu kwerekana ko umukandida wabo ashoboye.

Ishyaka rya PSD ryamaze kwemeza ko rizashyigikira umukandida Paul Kagame naryo rikomeje kubigaragaza.

Uyu yazindutse igitondo cya kare, asangiza abamukurikira uko byifashe muri Kigali n’ubwo bwari butaracya.

Frank Habineza, umukandida wa Green Party nawe yamenyesheje abamukurikira ko umuryango we waje kwifatanya nawe.

Uyu nawe yagaragaje icyo ashingiraho atora umukandida we.

Ibitekerezo   ( 6 )

Tuzamutora yatuvanye my menyo ya rubamba ubu turiho aho twumvaga bidashoboka

Mucyo yanditse ku itariki ya: 15-07-2017  →  Musubize

Abatarabona igihugu aho cyijyeze nibo bacyirwanira gutejyeka Ntabwo bemera nagato Ugasanga umuturajye amubajije ijambo scabies icyo asubiza nku wagiye Bugesera

Rukojo baguma yanditse ku itariki ya: 15-07-2017  →  Musubize

Byifashe gute

Rukojo baguma yanditse ku itariki ya: 15-07-2017  →  Musubize

Ubwo utatora HE Kagame Paul yaba yishingikirije iki?Nzamutora,nongere mutore kugeza igihe azigishiriza umusimbura gukora nkawe
Ariko kuri iyi manda azashishoze abamufasha ku nzego zo hasi ha baramuvangira.kandi azavuganire abana n’ababyeyi bagize igihombo bakabahagarika kwiga mu mwaka hagati ntibizasubire turi mu gihirahiro ntituzi aho tuzerekera rwose.

uwamariya yanditse ku itariki ya: 15-07-2017  →  Musubize

oyee3eeeeeereeeeeee RPF oyeeee ntawima amavuta uwamuhaye amata!!!!!

lili yanditse ku itariki ya: 14-07-2017  →  Musubize

FPR oye gutora Kagame Poul nugukomeza kwiyubakira igihugu ibikorwa bye biramuranga imvugo niyongiro

Nsengiyeze Sylvestre yanditse ku itariki ya: 14-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.