Byaba byiza urubyiruko tubaye mu ba mbere bazajya gutora kandi dufite n’ibyangombwa - Minisitiri Abdallah

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Abdallah Utumatwishima yasabye urubyiruko kwitegura amatora bashaka ibya ngombwa bikenewe byose ndetse bakazatora mu b’imbere.

Minisitiri Abdallah yasabye urubyiruko kwitegura bakazitabira amatora mu b'imbere
Minisitiri Abdallah yasabye urubyiruko kwitegura bakazitabira amatora mu b’imbere

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y’Urubyiruko, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi, Minisitiri Abdallah yibukije urubyiruko rukeneye kwiyimuza kuri lisiti y’itora kubikora hakiri kare.

Yagize ati: “Twagiye tubona Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ishishikariza Abanyarwanda kureba ko bakwiyimuza ku malisiti y’itora. Dufite urubyiruko miliyoni 2 bazatora bwa mbere uyu mwaka. Twifuza y’uko Umunyarwanda urengeje imyaka 18 yashaka indangamuntu ndetse akazitegura no kuzajya gutora.”

Minisitiri Dr. Abdallah yavuze ko ari uburengazira n’inshingano bw’Umunyarwanda gutora ariko hari ibyo agomba kuba yujuje.

Yagize ati: ”Ni uburengazira bw’Umunyarwanda, ni inshingano z’Umunyarwanda gutora ariko burya umuntu atora yujuje ibyangombwa harimo indangamuntu.”

Abdallah yasabye urubyiruko kuzaba mu ba mbere bazajya gutora kandi bafite n’ibyangombwa.

Uburyo wakwireba cyangwa se ukaba wakwihinduza kuri lisiti y'Itora
Uburyo wakwireba cyangwa se ukaba wakwihinduza kuri lisiti y’Itora

Yagize ati: ”Byaba byiza urubyiruko tubaye mu ba mbere bazajya gutora kandi tukaba turi mu ba mbere baba bafite n’ibyangombwa.”

Amatora uko yegereza ni ko n’imyiteguro ikomeza. Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki 14 Nyakanga 2024, naho abari mu Rwanda bakazatora tariki 15 Nyakanga 2024.

NEC yashyizeho uburyo umuntu ashobora kubona aho abaruriwe kuzatorera ndetse akaba yakwiyimura kuri lisiti y’itora mu gihe bibaye ngombwa.

Ubu buryo ni ubwo gukoresha telefoni ngendanwa, aho umuntu ashobora gukanda *169# akabona ayo makuru yose. Iyo ushaka guhindura aho uzatorera nabyo urabyikora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka