Bugesera: Urubyiruko rwo mu Murenge wa Juru rushima FPR-Inkotanyi yateje imbere uburezi kuri bose
Mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’Abadepite mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, umwe mu rubyiruko rwo muri aka Karere, Murwanashyaka Jean D’Amour yagarutse ku byiza yagejejweho na FPR binyuze mu kumwemerera kwiga, akagera ubwo yihangira umurimo.
Yagize ati, “Narezwe n’Intore izirusha intambwe, ariwe Paul Kagame, antoza umuco wo gukunda Igihugu. Mpereye wenda ku byo kwiga mu 2007, nibwo nigaga ikoranabuhanga n’itumanaho mu mashuri yisumbuye, ntibyankundiye ko nkomeza kwiga, kubera ko ntabushobozi nari mfite, naje gusaba umwanya mu ishuri ryari ryaje hafi y’iwacu, baranyemerera ndiga, iyo yabaye intangiriro y’ubuzima, kuko iyo ntabasha kwiga ntabwo aka kanya mba mpagaze hano."
Yunzemo ati, "Narangije amashuri muri 2012, muri 2015 mba rwiyemezamirimo, ntangira gukora mpihibikanira iterambere, nafashe amahugurwa menshi atandukanye, nitabiriye ‘Youth Konnect’ njya guhangana n’urubyiruko bagenzi banjye nsanga baransize ntaha nta gihembo na kimwe mbonye. Ariko sinacika intege […..], mu 2022 nitabiriye irushanwa mu by’ikoranabuhanga mba uwa mbere ku rwego rw’Intara y’u Burasirazuba”.
Murwanashyaka avuga ko ibyo byose yabigezeho abikesha umubyeyi Paul Kagame. Ndetse nyuma yaje guhabwa n’Akarere kuyobora ‘Juru Village Knowledge Hub (Icyumba mpahabwenge)’, atorezamo urubyiruko rusaga 30 ikoranabuhanga.
Mu 2023 nabwo yitabiriye irushanwa ku rwego rw’Igihugu yegukana igihembo cya Miliyoni 5,500.000 Frw, ayakoresha mu kwiteza imbere ashinga ikigo gitoza umuziki, yongeramo ibyo kudoda, gusudira no gutunganya imisatsi, aho akaba afashirizamo urubyiruko rugera kuri 70 kwiga iyo myuga ku buntu, byose abikesha umubyeyi Paul Kagame.
Muri uyu mwaka wa 2024, mu rwego rw’imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi, Murwanashyaka avuga ko nubwo afite imyaka mike, yagiriwe icyizere cyo kujya kuganiriza urubyiruko rusaga 1500 ku rwego rw’Intara y’u Burasirazuba ku bijyanye no kwiteza imbere rwihangira imirimo rubyaje umusaruro amahirwe ahari.
Bikorimana Eugene ukuriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi n’abakandida b’Abadepite, yavuze ko kuvuga ibigwi bya Paul Kagame, byasaba kwandika ibitabo n’ibitabo, kuko yakoze byinshi mu Rwanda, harimo kuba yaravuye muri Amerika aho yari mu mashuri, akaza ku rugamba kugira ngo acungure Abanyarwanda, nyuma y’uko Intwari Rwigema yari amaze gutabaruka urugamba rugitangira.
Yagize ati, ”Yaje mu Rwanda abohora Abanyarwanda bari baratsikamiwe n’ubutegetsi bubi, anabukuraho mu mbaraga yari afite, ahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, acungura imbaga y’Abanyarwanda adushyira mu mudendezo turatuza, maze u Rwanda rwacu rukomeza gutera imbere mu ngeri zitandukanye. Kagame yahuje Abanyarwanda, ahuza abakoze Jenoside n’abakorewe Jenoside binyuze muri gacaca, yafashije mu guca imanza nyinshi mu gihe gito. Kagame yahagaritse Jenoside mu gihe n’amahanga yari yananiwe”.
Bikorimana, yavuze ko ku buyobozi bwa Paul Kagame haje iterambere mu Murenge wa Juru yaba mu rwego rw’uburezi, hubakwa amashuri muri uwo Murenge, hubakwa amavuriro mu gihe mbere ntayahabaga, ababyeyi bagiraga ibibazo mu gihe cyo kubyara kubera gutinda mu nzira, bitakibaho kuko amavuriro ari hafi.
Yavuze kandi ko hubatswe isoko rigezweho, mu gihe mbere ryaremeraga munsi y’igiti, ndetse kandi harimo kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga.
Yagize ati, ”Urashaka kugenda mu ndege? Tora Paul Kagame, uve mu Bugesera ugere i Kanombe mu ndege. Urashaka kugenda mu mihanda myiza n’imidoka nziza? Tora Paul Kagame […..]”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|