Barafinda yongeye gutanga ibyangombwa bisaba kuba umukandida ku mwanya wa Perezida

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yakiriye ibyangombwa bya Barafinda Sekikubo Fred, bisaba kwemererwa kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

Barafinda ashyikiriza ibyangobwa bye Perezida wa Komisiyo y'amatora, Oda Gasinzigwa
Barafinda ashyikiriza ibyangobwa bye Perezida wa Komisiyo y’amatora, Oda Gasinzigwa

Ni nyuma y’uko mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka muri 2017, Barafinda nabwo yari yagerageje gushaka kwiyamamaza ariko ntiyabyemererwa, kuko atari yujuje ibisabwa.

Kuri iyi nshuro, Barafinda yavuze ko yakiriwe neza muri Komisiyo y’Amatora, akaba kandi yizera ko noneho azemererwa kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Yagarutse ku rugendo rwo gushaka ibyangombwa bimwemerera gutanga kandidatire, avuga ko ari urugendo rutari rworoshye, ariko ko hamwe n’Imana yabashije kubibona.

Barafinda yavuze ko urugendo rwo gushaka ibyangombwa rutari rworoshye
Barafinda yavuze ko urugendo rwo gushaka ibyangombwa rutari rworoshye

Ati “Ni urugendo rwari rikomeye cyane, rwari nk’umusozi wa Kalisimbi. Ariko hamwe n’Imana byose birashoboka, iyo wizera Imana kandi ukizerera mu kuri, byose bihita biba urucabana.”

Barafinda yavuze ko n’ubwo ubushize atabonye amahirwe yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, ubu noneho afite icyizere ko azemererwa kuko uko imyaka ihita ari ko agenda yunguka ubumenyi muri Politiki.

Ati “Nazanye tingatinga y’ubwenge, ubumenyi n’ubunararibonye. Ubu mfite amanota yose yuzuye."

Barafinda Sekikubo fred, abaye umuntu wa gatatu ushaka kwiyamamaza nk’umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nyuma ya Herman Manirareba ndetse na Hakizimana Innocent.

Komisiyo y’Amatora ntiyatangaje niba ibyangombwa bya Barafinda byose byuzuye, cyane cyane ku birebana n’imikono y’abantu 600 basabwa kuba baramusinyiye, gusa Komisiyo ivuga ko izasuzuma niba ibyangombwa bye byuzuye.

Biteganyijwe ko Komisiyo y’Amatora ikomeza kwakira abifuza kuba abakandida mu matora y’Abadepite ndetse n’aya Perezida wa Repubulika, kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024.

Reba uko byari byifashe muri iyi video

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka