Amaranye SIDA imyaka 27 agikomeye kuko avurwa ku buntu
Yanditswe na
Simon Kamuzinzi
Marie Goreth Nyirakamana ufite imyaka 56, utuye mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo ari mu barimo kwamamaza umukandida wa FPR - Inkotanyi Paul Kagame kuko ngo akiri muzima, abikesha serivisi z’ubuvuzi zegerejwe abaturage.

RPF mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wayo i Rulindo
Nyirakamana uvuga ko kugeza ubu imva ye yari kuba yaramezeho ishyamba, kuko amaranye ubwandu bwa SIDA igihe, ariko agashima ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwateje imbere ubuvuzi, ubu akaba abona imiti igabanya ubukana bwa SIDA ku buryo bworoshye.
Yagize ati"Ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mbumaranye imyaka irenga 27, ariko reba ndacyashobora kubyina. Iyi ni gahunda nziza ya Perezida Kagame aho duhabwa imiti ku buntu".

Ohereza igitekerezo
|