Guverineri Kayitesi aherutse gusaba abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo kubibwira abo bayobora, mu nama nyunguranabitekerezo bahuriyemo ku kwitegura amatora.
Ni nyuma y’uko hari abayobozi bibukije ko hari abantu batuye cyane cyane mu giturage batagira telefone, nyamara kwikosora kuri lisiti y’itora bisaba ko umuntu yifashisha simcard imwanditseho.
Abafite bene iki kibazo rero, ngo bafashwa n’abashinzwe amatora kuko bo bashobora kwifashisha mudasobwa.
Guverineri Kayitesi yagize ati “Mu Ntara y’Amajyepfo, kwikosoza ku ilisiti y’itora tugeze kuri 98%. Harabura 2% gusa. Ariko umuhuzabikorwa wa zone ashobora kuba yakosora abo bantu.”
Yakomeje agira ati “Uwaba yaracikanywe rero yakwegera ubuyobozi bumwegereye, tugakora ilisiti, tugafotora indangamuntu zabo, tukazishyikiriza umuhuzabikorwa wa site akaba yabafasha.”
Yunzemo ati “Ariko tunashishikariza Abanyarwanda n’ubundi gutunga telefone, kugira Simcard. Na bwo ni ubundi bukangurambaga turimo, murabizi ko harimo na Nkunganire ifasha abantu kubona amatelefone. Rero turabibashishikariza kuko telefone idafasha umuntu gusa kubona amakuru, inamufasha kugera ku zindi serivise no ku rindi terambere.”
Mu bindi bijyanye no kwitegura amatora, abayobozi b’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo bagaragarijwe ko isuzuma riherutse gukorwa ryagaragaje ko 9,03% by’imihanda izifashishwa mu kugeza ibikoresho by’amatora kuri site itameze neza.
Iryo suzuma ryari ryanagaragaje ko ku biro by’itora 576 biri mu Ntara y’Amajyepfo, hari 117 bitari bifite amashanyarazi nyamara biteganywa ko amajwi azabarurwa kugeza nijoro bitewe n’uko hazaba amatora y’abadepite n’ay’umukuru w’igihugu icyarimwe.
Ku bijyanye n’imihanda, abayobozi b’Uturere bavuze ko yari yagiye yicwa n’imvura, ariko ko ubwo iri kugenda ihita amatora azaba baramaze kubikemura. N’aho bitazashoboka hakeya, nko muri Nyamagabe, ngo bashobora kuzifashisha ubundi buryo bwo gutwara ibikoresho by’amatora, urugero nka za moto z’amapine atatu.
Ikibazo cy’amashanyarazi na cyo ngo kizakemurwa nk’uko bivugwa na Guverineri Kayitesi.
Ati “Umuriro w’amashanyarazi hari aho tuzawukurura tukawugeza, ariko hari n’aho bidashoboka tuzifashisha za moteri (generators), cyangwa imirasire y’izuba. Ibyo byose byarateganyijwe, kandi tuzaba twabisoje ku itariki 30 Kamena 2024.”
Abari kuri lisiti y’itora mu Ntara y’Amajyepfo muri uyu mwaka, ni ukuvuga abafite imyaka 18 kuzamura, ni miliyoni zisaga ebyiri (2,153,569). Biyongereyeho 528,293 ugereranyije n’abari kuri lisiti y’itora mu mwaka wa 2017 kuko icyo gihe bari 1,625,276.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|