
Yavuze ko hari abanyamakuru n’ibitangazamakuru bavuga ko Kagame ari umunyagitugu, ariko bakirengagiza ko atari we wategetse Abanyarwanda guhindura itegeko nshinga.
Gusa yongeraho ko abo babivuga bagera geza no gushaka abo bazamura ariko ntibitange umusaruro.
Yagize ati “Icyo bibeshyaho ni uko badatora. Barabigerageje bashaka abakandida babashyira imbere ariko birengagije ko atari bo batora.”
Kagame yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2017, mu gikorwa cyo kwiyamamaza, yakoreye mu Karere ka Ruhango, aho yakomoje kuri bimwe mu bitangazamakuru bivuga ko amatora yo mu Rwanda afifitse kubera ko ngo “uzatorwa azwi.”
Ati “Ikizayavamo cyamenyekanye mu kwezi kwa 12 mu 2015. Buriya hajya kuba impamvu ya referandumu, ikintu cyasabwe na miliyoni enye z’abantu bazatora bikagera aho bifata hafi 100 ku ijana, ubwo bumvaga ikizakurikiraho ari iki?”
Yavuze ko mu minsi iri imbere, ubuyobozi abaturage bitoreye buzaba bushishikajwe no kubageza kuri byinshi birushijeho, bizatuma bagira ubuzima bwiza.
Ati “Turashaka guteza imbere ubuzima, amashanyarazi n’amazi bikiyongera, Abanyarwanda bakaramba.”
Ohereza igitekerezo
|
Nyamibwa Rudasumbwa ndagukunda ni Imana irabizi u tubereye umubyeyi. Tuzagutora abatagushaka bashirire amenyo turi gushishura ibimasa! !!!!!!!!!!!
oyeeeerrrrr
oye oye oye urasobanutse kandurashoboye ntituzagutererana murugamba rwoguteza igihugu cyacu imbere ahoooooooo
Kagame Paul Oyeeeee!Abatamushaka nabatamushyigikiye njye sinatinya kuvuga ko bafite ikibazo,gusa twe Nkabanyarwanda tuzi aho atujyana.kandi tumurinyuma.
jye ndagukunda bitangaje ntacyo nabona nkurusha ngo ngushime,uwampa amahirwe yo kukwegera nakubwira ko wakoze neza ubu nta muntu ukibuzwa kwiga uhora urashaka icyazamura umunyarwanda turagushima muyobozi mwiza
KAGAME wacu urashoboye abanyarwanda turagukunda turagushaka uragahora uyubora urwanda watujyegejeje kuribyinshi byiza ntacyatubuza kugutora uri untumwa y’Imana mu rwanda rwacu.TURAGUKUNDA OYEEEEEEEEEEEEE.
My President Is P. Kagame, abandi siba jyuwi kabsa, am sorry for them, ils vont recolter zero voix
SIBOMANA Tuzababaho babishaka batabishaka kuko twahisemo byararangiye:
KUBANA MU BUMWE NO MU MAHORO DUSHYIRA IMBERE IBIDUHUZA KURUSHA IBIDUTANYA.
AGACIRO KACU K’UMWIMERERE.
KWIGENERA IBITUBEREYE BIDUKWIRIYE.
KUZARWUBAKA TUKARUGIRA NKA PARADIZO KU ISI YOSE.
KUZARURWANIRIRA BIBAYE NGOMBWA TUKANARUPFIRA.
KUZARAGA ABANA BACU U RWANDA RWIZA KURI BOSE.
Umusaza wacu RUDASUMBWA Paul KAGAME tumuri inyuma kandi koko ababunza amagambo sibo bazamudutorera.Tuzamutora twongere tumutore bene abo bababare amenyo bayamarire munda,kuko kumutora ni ugutora Demokarasi,Umutekano n’Iterambere rirambye.
Paul Kagame oye oye, uri intore izirusha intambwe, tuzagutora.