Yavuze ko ubwo amahanga yatereranaga u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byari nko kurenzaho itaka kuko yumvaga igihugu kitazongera kubaho ukundi.
Agize ati “Baducukuriye urwobo, baradutabye, ariko ntabwo bari baziko Abanyarwanda turi imbuto zizashibuka. Abanyarwanda twabaye imbuto, turashibuka, ubu turi ubukombe.”
Ni bumwe mu butumwa yageneye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bari baje kumushyigikira mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye mu Karere ka Kamonyi, kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017.
Yavuze ko kuzuka ku Rwanda ruva mu mateka mabi rwagize, byatewe n’ubushake n’imbaraga ari na byo bigejeje igihugu aho kigeze ubu. Ati “Ukuntu Abanyarwanda bari hamwe, ukuntu bashaka kubaka igihugu n’ukuntu bashaka kwiyubaka ntibisanzwe.”
Yavuze ko kugeza ubu hari amahanga akiri mu ihakana ku busugire bw’u Rwanda, ariko yizeje Abaturarwanda ko ari igihe gito kuko nayo azageraho akemera. Ati “Abadutabye bazabona ko turi imbuto zishibuka, zigakura, zikagira ubuzima bwiza.”
Ohereza igitekerezo
|
Tukurinyuma pe perezida wacu dukunda imiyoborere yawe no myiza
Urulugabo tuagutora Paul wacu
Birakwiye kugirango tubereke ko turumwe knd duterana ingabomubitugu knd kotwajijutse tutakiri mwicuraburindi nkiryo twariturimo before. Gusa icyo nashishikariza abanyarwanda murirusange uwatugiriye akamaro turamuzi knd aracyafite byinshi byokudukorera. FPR gahore kwisonga njyenamaze kugutora kugirango niyonapfa uyumunsi imana yazashyiraho ijwi ryanjye
Kagamaetpaul Tukurinyuma Wakuye Urwanda Kure.