Abanyarwanda baba mu mahanga bazindukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite
Igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, cyatangiriye mu mahanga kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2024. Abanyarwanda baba mu mahanga basaga ibihumbi 70 ni bo bari biyandikishije kuri lisiti y’itora, aho bari butorere kuri site 160 mu bihugu 70.
Amakuru yatangajwe na za Ambasade z’u Rwanda hirya no hino ku Isi, agaragaza ko Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu bazindutse bafite inyota yo kwihitiramo abayobozi nka zimwe mu nshingano z’umuturage mwiza. Hagaragaramo kandi n’urubyiruko rwari rufite amatsiko yo kwitabira icyo gikorwa ku nshuro ya mbere.
Abanyarwanda baba mu Budage na bo bazindukiye mu matora yo kwihitiramo Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko. Aya matora yabereye i Berlin na Kaiserslautern, yitabirwa n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu baturutse hirya no hino.
Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande bari mu binjiye ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2024 mbere y’abandi baba mu mahanga. Muri Nouvelle-Zélande Site y’itora iri ahitwa Waitākere Community Strust Hall mu Mujyi wa Auckland. Muri Nouvelle-Zélande amatora yarangiye ndetse n’amajwi yamaze kubarurwa.
Ahandi bamaze gutangira amatora, harimo Abanyarwanda baba muri Uganda. Mu bitabiriye ayo matora harimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo Gihugu, Joseph Rutabana.
Abanyarwanda baba muri Arabie Saoudite na bo bayiraye kugira ngo kimwe n’abandi Banyarwanda, bashobore gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite nk’uko ari inshingano z’abenegihugu bose.
Hari kandi Abanyarwanda baba muri Suède na bo bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite, aho bagaragaje ko bishimiye kwihitiramo ugomba kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Muri icyo gihugu, Abanyarwanda batoreye kuri site z’itora zirimo za Stockholm, Örebro, Gothenburg na Norrbotten .
Muri Maroc na ho, Abanyarwanda batuyeyo bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite mu gikorwa cyabereye kuri site y’itora iherereye i Rabat.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Ambasaderi Shakilla Kazimbaya Umutoni n’abandi Banyarwanda benshi baba muri icyo gihugu cya Maroc.
Abandi batangiye gutora ni Abanyarwanda baba mu Bubiligi, aho guhera saa moya z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru, Abanyarwanda baba mu bice bitandukanye by’u Bubiligi na Luxembourg, bari bageze ku biro by’itora, aho batorera Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.
Mu Bushinwa na ho Abanyarwanda baramukiye mu matora, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo na we akaba yitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite.
Abanyarwanda baba muri Tanzania, nabo baramukiye mu matora, bagaragaza ko gutora Umukuru w’igihugu n’Abadepite ari igikorwa cy’ingirakamaro kuri bo. Abatora hariye kuri site y’itora yo mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Abanyarwanda baba muri Kenya nabo bazindukiye kuri site y’itora ari benshi, aho bagiye gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite, bagaragaje ko bishimiye kwihitiramo uzayobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere ndetse n’abadepite bazabahagararira mu Nteko ishinga amategeko.
Abanyarwanda baba mu bice bitandukanye by’u Buhinde, bakomeje nabo bazindukiye mu matora Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite bazabahagararira mu Nteko Ishinga amategeko. Muri icyo gihugu amatora yatangiye saa moya za mu gitondo ku isaha yo mu Buhinde, abatora bakaba batoreye kuri site iri kuri Ambasade y’u Rwanda iherereye mu Mujyi wa New Delhi.
Abanyarwanda baba muri Pakistan bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’igihugu n’Abadepite. Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan, Fatou Harerimana, yabwiye RBA ko ari ibyishimo kuba Abanyarwanda batuye muri icyo Gihugu bitoreye Perezida ku nshuro ya mbere, kuva iyo Ambasade yafungurwa.
Yagize ati "Twishimiye ko ari ubwa mbere Ambasade yacu ifunguye muri Pakistan, Abanyarwanda bakaba batoye."
Abanyarwanda bo hirya no hino muri Koreya y’Epfo na bo bazindukiye mu gikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Muri Korea y’Epfo, site y’itora ikaba yafunguwe saa mbili z’igitondo, bikaba biteganyijwe ko ifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ohereza igitekerezo
|