Abantu icyenda ni bo bashaka kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko yakiriye abantu icyenda batanze ibyangombwa basaba kuba abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora azaba muri Nyakanga 2024.

Ibi Komisiyo y’Amatora yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, nyuma yo gusoza igikorwa cyo kwakira ibyangombwa by’abifuza kuba abakandida mu matora y’Abadepite ndetse n’aya Perezida wa Repubulika.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa

Perezida wa Komisiyo y’Amatora Oda Gasinzigwa, yavuze ko bakiriye abashaka kuba abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika babiri batanzwe n’imitwe ya politiki, ari bo Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi ndetse na Dr. Frank Habineza, watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda.

Komisiyo y’Amatora kandi ivuga ko yakiriye barindwi bifuza kuba abakandida bigenga ku mwanya wa Perezida, ari bo Herman Manirareba, Innocent Hakizimana, Barafinda Sekikubo Fred, Thomas Habimana, Diane Shima Rwigara, Phillipe Mpayimana ndetse na Jean Mbanda.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi yakiriye ibyangombwa by’abifuza kuba Abadepite, harimo intoned zatanzwe n’imitwe ya Politiki, ndetse n’ibyangombwa by’abifuza kuba abakandida bigenga muri iki cyiciro.

Ku ntonde zatanzwe n’imitwe ya politiki, Komisiyo y’Amatora igaragaza ko yakiriye urutonde rw’Umuryango FPR-Inkotanyi, urwa Green Party, urwa PL, urwa PSD, urwa PDI, ndetse n’urwa PS Imberakuri.

Ku mibare y’abashaka kuba abakandida bigenga mu cyiciro cy’Abadepite, Komisiyo y’Amatora ivuga ko umubare wabo utaramenyekana kuko batarahuza imibare yabo bose, na cyane ko bagendaga bakirwa n’abakozi ba Komisiyo batandukanye.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko igikorwa cyo kwakira ibyangombwa ku bifuza kuba abakandida nk’uko amategekio abiteganya.

Icyakora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko izakomeza kwakira ibyangombwa byuzuza ibyatanzwe bituzuye kuri babakandida, nk’uko biteganywa n’amategeko.

Komisiyo y’Amatora ivuga ko tariki ya 6 Kamena 2024, ari bwo hazatangazwa urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kuba abakandida mu byiciro byombi, na ho tariki ya 14 Kamena, hakazatangazwa urutonde ntakuka rw’abemerewe kuba abakandida, ari na bo bazashyirwa ku mpapuro z’itora.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yashimiye itangazamakuru ryafashe umwanya wo gukurikirana ibi bikorwa, anashimira abazanye ibyangombwa basaba kuba abakandida ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange bakurikiranye ibi bikorwa byo kwakira bakurikiye ibi bikorwa, dushimira n’abagize ubushake bakazana ibyabbombwa.

Komisiyo y’Amatora ivuga ko ubu hagiye gukurikiraho gusuzuma ibyangombwa byatanzwe ibyo bazabona bitubahirije amategeko bikazamenyeshwa ababitanze, byaba ari ibisubirwamo bigasubirwamo, ariko hari n’ibidasubirwamo nko gushaka imikono kuko byo byararangiye.

Komisiyo y’Amatora yagaragaje ko mu kwakira ibyangombwa, hari aho byagaragaye ko hari ababyitiranya, nko ku nyandiko igaragaza ko ushaka kuba umukandida Perezida agaragaza, yerekana ko nta bundi bwenegihugu afite.

Komisiyo y’Amatora ivuga ko ubundi usaba ari we ubwe uyiyandikira, ariko abenshi byagaragaye ko bari bazi ko hari urwego runaka ruyitanga.

Oda Gasinzigwa ati “Aha twarababasobanuriraga, abo bishobokera bagahita bayandika, abandi na bo bagahabwa umwanya wo kuzayandika”.

Muri rusange, Komisiyo y’Amatora ivuga ko ibikorwa byo kwakira ibyangombwa by’abashaka kuba abakandida mu matora ari imbere byagenze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Kbs uwo Imana izashyim: agomba kuzatorwa

Alias yanditse ku itariki ya: 26-06-2024  →  Musubize

Dukunda igihu cyacu amwe nimwatwifuriza utadushakira amaho

Price yanditse ku itariki ya: 4-06-2024  →  Musubize

Dukunda igihu cyacu amwe nimwatwifuriza utadushakira amaho

Price yanditse ku itariki ya: 4-06-2024  →  Musubize

Dukunda igihu cyacu amwe nimwatwifuriza utadushakira amaho

Price yanditse ku itariki ya: 4-06-2024  →  Musubize

Dukunda igihu cyacu amwe nimwatwifuriza utadushakira amaho

Price yanditse ku itariki ya: 4-06-2024  →  Musubize

Tuzatora uharanira guteza imbere abaturage bakennye, kurenza ushaka ko naduke abanyarwanda bafite batuzana ngo ni imisanzu idasanzwe! 30% salaire n’ ibindi bisa nabyo.

J.m.v yanditse ku itariki ya: 31-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka