Abahanzi batwaye Primus Guma Guma batangiye kwamamaza Paul Kagame (Amafoto)
Abaririmbyi bo mu Rwanda batwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS) kuva mu mwaka wa 2011 batangiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame bahereye mu Ntara y’Amajyepfo.

Abo bahanzi ni Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Knowless, Urban Boyz na Dream Boyz, batwaye PGGSS mu myaka itandukanye.
Abo bahanzi bose bahisemo kwamamaza Paul Kagame, bakazajya bamuherekeza aho agiye kwiyamamaza hose.
Ku wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, bahereye mu Karere ka Ruhango bakomereza mu Karere ka Nyanza aho umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yahereye ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.

Mbere y’uko agera mu Ruhango, abo bahanzi babanje gususurutsa abaturage ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye uwo muhango, baririmba indirimbo zamamaza Paul Kagame.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku itariki ya 03 Kanama 2017. Amatora ateganyijwe kuba ku itariki ya 03 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba hanze y’igihugu no ku itariki ya 04 Kanama 2017, ku baba mu gihugu.










Ohereza igitekerezo
|
natwe Nasho turamushyigikiye kandi tuzamutora.
natwe Nasho turamushyigikiye kandi tuzamutora.
Tumuri inyuma umubyeyi wacu OYe!!!!!!!!!!%
tumurinyuma
umukandida wacu Paul Kagame tumurinyuma
oyeee4rrrrrr
umukandida wacu turamushyigikiye oyeeee
Tu rinyuma yumukandida wacu Kagame Paul niyo habiki ntituzamuvaho oyeeeeeeee