Abahanzi batandukanye basusurukije abitabiriye kwamamaza Paul Kagame (Amafoto)
Abahanzi b’amazina akomeye muri muzika Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Knowless na Chriss Eazy basusurukije abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, byabereye mu Karere ka Nyarugenge.

Kuri site ya Rugarama, mu Murenge wa Nyamirambo ni ho hari hateraniye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga ibihumbi 500.
Muri iki gikorwa, abahanzi batandukanye na bo basusurukije abari aho binyuze mu ndirimbo zamamaza FPR Inkotanyi n’umukandida wayo ndetse n’izindi zisanzwe.

Abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Tuyisenge Intore, Butera Knowless, Bushali, Dr Claude, Igisupusupu, na Chriss Eazy, baririmbye indirimbo bahimbye zivuga ibigwi by’umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, bavangamo n’izindi zisanzwe zizwi na benshi.
Aba bahanzi ni bamwe mu bafashije gususuruka abari kuri site zitandukanye ahaba hateraniye abaturage bategereje umukandida wa FPR Inkotanyi.

Uretse aba kandi Jules Sentore, Ruti Joel na Andy Bumuntu, ababyinnyi n’abandi bahanzi gakondo basusurukije abari bateraniye aho mu ndirimbo ya Lionel yitwa ‘Uwangabiye’ imwe muzikomeje gukoreshwa cyane mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame. Iyi ndirimbo yabyinwe n’aba bahanzi ndetse bafatanya na Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’abandi banyamuryango ba FPR-Inkotanyi.
Uretse aba bahanzi, hari n’ababyeyi b’Abayisilamu bishyize hamwe kugira ngo bashimire umukandida Paul Kagame ku byo yagejeje ku Rwanda mu myaka ishize.

MC Brian wari uri gukorana n’abarimo Tidjara Kabendera, Manzi n’abandi, bari mu bashyushyaga abaturage bari babukereye mbere y’uko umukandida wa FPR ahagera.
DJ Sonia na we yari ari gucuranga indirimbo z’abahanzi batandukanye zamamaza Paul Kagame.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi bwagiranye n’abanyamakuru ku wa 21 Kamena 2024, bwatangaje ko hari indirimbo zirenga 150 zivuga ibigwi by’umukandida wa FPR Inkotanyi zimaze kujya ahagaragara.

Bamwe mu bahanzi bamaze gukora indirimbo zivuga ibigwi by’umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame, harimo Bruce Melodie na Bwiza mu ndirimbo bise ‘Ogera’, Nelly Ngabo mu ndirimbo ‘Nywe PK24’, ‘Afande’ ya Dany Vumbi, Nsengiyumva François uzwi cyane mu ndirimbo Igisupusupu mu ndirimbo yise ‘Ikipe itsinda’, ‘Contre Succes remix’ ya Dr Claude, Senderi International Hit, Tuyisenge Intore n’abandi.


























Reba ibindi muri izi Videwo:
Videwo: Richard Kwizera & George Salomo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|