Abagore barashima Kagame watumye bagaragaza imbaraga bifitemo

Abagore bo mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, barashima Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, watumye bagaragaza imbaraga zabo, bagakora bakiteza imbere.

Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yifatanyije n'abatuye mu Murenge wa Kibangu mu kwamamaza Paul Kagame
Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Kibangu mu kwamamaza Paul Kagame

Babitangarije mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi n’Abadepite b’Umuryango FPR Inkotanyi, mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, aho bagaragaje ko bashinze amatsinda yo kwizigamira, ndetse bagashinga Koperative y’ububoshyi isigaye igemura ibihangano ku isoko mpuzamahanga.

Uwitwa Dusabe Marie Jeanne avuga ko kubera Paul Kagame, we na bagenzi be bapfakaye, bari barihebye ariko imiyoborere ya FPR Inkotanyi yatumye bahuza imbaraga zari zihishe iwabo mu gikari.

Agira ati “Twahuje imbaraga duhuruza amahanga, twari abapfakazi 15, twasuwe na Ambasaderi w’u Buholandi, maze duhishura imbaraga zari zihishe iwacu mu gikari zijya ahagaragara. Ubu turi abagore 45, tuzi gusasa neza, turara heza, buri wese afite ingurube yo kudufasha kwiteza imbere, ntako Kagame atagize.”

Dusabe Marie Jeanne avuga ko Paul Kagame yatumye abagore bagaragaza imbaraga bifitemo
Dusabe Marie Jeanne avuga ko Paul Kagame yatumye abagore bagaragaza imbaraga bifitemo

Dusabe Marie Jeanne avuga ko uyu munsi bafite isoko ku mugabane wa Amerika, bagurishirizaho ibiseke baboha, ndetse bagakorana n’abakiriya babo bifashishije ikoranabuhanga.

Agira ati “Ku myaka yanjye 60 mfite telefone igezweho ya smart, imfasha gukora komande nibereye hano i Kibangu, tukagurishiriza muri Amerika amafaranga akanyura kuri Konti. Ubu nsigaye nzi kuganira n’abazungu mu ndimi z’Icyongereza n’Igifaransa nkabaha ibikenewe, maze njyewe na bagenzi banjye tukabona ifaranga tukishima".

Yongeraho ati “Numvaga ko kuba mfite ubumuga ntazabasha guterera imisozi ngo mpinge, ariko ubu ndakeye meze neza nta kibazo mfite, abana banjye bameze neza, nahawe Girinka n’andi matungo. Kuba narapfushije umugabo numvaga ntazabaho, ariko uyu munsi dufite umugabo utwitayeho ari we Paul Kagame".

Abagore bo mu Murenge wa Kibangu bavuga ko kwibumbira mu matsinda byatahaye imbaraga zo gukora cyane no kwiteza imbere
Abagore bo mu Murenge wa Kibangu bavuga ko kwibumbira mu matsinda byatahaye imbaraga zo gukora cyane no kwiteza imbere

Abakandida Depite ba FPR biyamamariza kuzajya mu Nteko Ishinga amategeko, bijeje kuzakomeza kuvugira abagore by’umwihariko abanyantege nkeya, kugira ngo bakomeze kugira ijambo, kwigirira icyizere no gukora bakiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka