Turisuzugura nyamara dushoboye, twanga inshingano nyamara ari twe ingaruka zigeraho - Kagame

Mu kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 20, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kwiyemeza inshingano zo gukorera ibihugu byabo badatinya kandi batisuzugura, kuko ngo ingaruka zirimo ubukene no guteshwa agaciro ari bo zigeraho.

Imbere y’imbaga y’Abanyarwanda, imyiyereko y’abagize inzego zishinzwe umutekano zabohoye igihugu, ndetse n’abanyamahanga barimo abakuru b’ibihugu by’Afurika; Perezida Kagame yavuze ko nta bundi buryo amahanga yaha icyubahiro Abanyafurika, bo ubwabo batacyihesheje mu gukorana umurava batisuzugura.

Abaturage bari kuri stade bakurikiranye ijambo rya Perezida Kagame.
Abaturage bari kuri stade bakurikiranye ijambo rya Perezida Kagame.

Ati: “Twisuzugura nyamara turi abantu bashoboye, twanga kwigerekaho inshingano nyamara ari twe twishyura ingaruka; nta gaciro kari mu gutekereza gutya; niba rero dukomeje uru rugamba rwo kwibohora, nta mpamvu yo gutinya ibihe bizaza”.

“Intamabara zo kwibohora zabaye mu bindi bice bya Afurika twazibonyemo amasomo n’ibibazo bisa n’ibyacu. Abakurambere barwaniye ubwigenge bagize uburakari bufite ishingiro, bitewe n’ubukuroni, ivanguramoko n’ibindi bikorwa by’akarengane”, nk’uko Perezida Kagame yakomeje asaba abantu kugira ishyaka n’umurava nk’ibyabo.

Perezida Kagame hamwe n'abandi ba perezida ndetse n'abahagarariye ibihugu byabo bitabiriye ibirori byo kwibohora.
Perezida Kagame hamwe n’abandi ba perezida ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo bitabiriye ibirori byo kwibohora.

Umukuru w’igihugu yasabye Abanyarwanda n’abaje kwifatanya nabo kurangwa n’ubumwe, kuko ngo iyo abantu badashyize hamwe bituma kwibohora, demokarasi n’iterambere bitagerwaho; kandi ngo kuba amahanga agerageza gucamo ibice umugabane wa Afurika, nta mpamvu yo guhora umuntu ko atashoboye guhuza abitandukanya.

Perezida Kagame ati: “Twe mu Rwanda umugambi wo kurwanya amacakubiri nturahinduka, ndetse nta n’ubwo uteze guhinduka. Niwo uzakomeza gushingirwaho mu kubaka inzego zose z’igihugu, n’ubwo inzira ikiri ndende”.

Abasirikare bakoze akarasisi kuri stade Amahoro.
Abasirikare bakoze akarasisi kuri stade Amahoro.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ibimaze kugerwaho bishingiye kubyo Abanyarwanda batakaje, aho ngo buri muryango w’Abanyarwanda wabuze byinshi; ariko ko urugamba rwo guharanira iterambere n’imibereho myiza by’abaturage rukomeje, akaba yashimiye Ingabo na Polisi bashyizeho ibihe bise ‘Army week na Police week’.

Perezida w’igihugu cya Kenya, akaba ari nawe kuri ubu uyoboye umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), Uhuru Kenyatta wari mu bakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza isabukuru yo kwibohora; yasabye imbabazi z’uko akarere u Rwanda rurimo katihutiye gutabara Abanyarwanda, ubwo bicwaga muri 1994.

Abanyakigali benshi bitabiriye ibirori byo kwibohora byabereye kuri stade Amahoro.
Abanyakigali benshi bitabiriye ibirori byo kwibohora byabereye kuri stade Amahoro.

Umukuru wa Kenya yavuze ko ntacyo umuntu yahindura ku byabaye, ahubwo noneho ngo hagomba gufatwa ingamba z’ubufatanye mu gucunga umutekano, gukumira ivangura n’imvururu, ndetse no gukomeza ibyagezweho mu iterambere ryi’akarere, nk’uko ngo byatangiriye ku ikurwaho ry’imipaka, guhahirana no gushyiraho ibikorwaremezo byateza imbere EAC.

Mu bakuru b’ibihugu n’abandi bantu bakomeye baje kwifatanya n’Abanyarwanda; hari Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ushimirwa kuba yaragize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda; uwa Sudani y’epfo, Salva Kiir; uwa Kenya Uhuru Kenyatta, Visi Perezida wa mbere w’u Burundi, Prosper Bazombanza, Umupfakazi w’uwaharaniye kwigenga kwa Tanzania, Mama Maria Nyerere n’abandi.

Andi mafoto ajyanye n’ibirori byo kwibohora

Uhereye iburyo: Umuyobozi mukuru wa Polisi, Minisitiri w'ingabo n'umugaba mukuru w'ingabo.
Uhereye iburyo: Umuyobozi mukuru wa Polisi, Minisitiri w’ingabo n’umugaba mukuru w’ingabo.
Umwe mu ngabo z'u Rwanda asobanurira abashyitsi bitabiriye ibirori byo kwibohora amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu.
Umwe mu ngabo z’u Rwanda asobanurira abashyitsi bitabiriye ibirori byo kwibohora amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Perezida Kagame n'abandi bayobozi b'ibihugu bitabiriye ibirori byo kwibohora bifotoreje imbere y'urwibutso rusobanura urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Perezida Kagame n’abandi bayobozi b’ibihugu bitabiriye ibirori byo kwibohora bifotoreje imbere y’urwibutso rusobanura urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Abaturage bishimiye akarasisi kakozwe n'abasirikare.
Abaturage bishimiye akarasisi kakozwe n’abasirikare.
Perezida Kagame yatashye ikirango cyo kurwanya Jenoside cyubatswe ku nyubako y'intego ishingamategeko.
Perezida Kagame yatashye ikirango cyo kurwanya Jenoside cyubatswe ku nyubako y’intego ishingamategeko.
Ikirango cyo kurwanya Jenoside cyubatswe ku nyubako y'intego ishingamategeko.
Ikirango cyo kurwanya Jenoside cyubatswe ku nyubako y’intego ishingamategeko.
Abasirikare bamugariye ku rugamba nabo bakoze akarasisi.
Abasirikare bamugariye ku rugamba nabo bakoze akarasisi.
Imodoka za RDF zazanye abasirikare bakoze akarasisi.
Imodoka za RDF zazanye abasirikare bakoze akarasisi.
Abasirikare batwaye ibendera ry'igihugu n'iry'ingabo.
Abasirikare batwaye ibendera ry’igihugu n’iry’ingabo.
Haririmbwe indirimbo wahimbiwe uyu munsi wo kwibohora.
Haririmbwe indirimbo wahimbiwe uyu munsi wo kwibohora.
Ababyinnyi basusurukije abitabiriye ibirori.
Ababyinnyi basusurukije abitabiriye ibirori.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

urwanda nigihugu cyatubyaye ntampamvu yokwisuzugura cyagwa kugisuzuguza uwifuza guhemukira urwanda nawe ntamahoro azagirwa mubuzimabwe kuko ntamaraso dushakako yonjyera kumeneka mugihugu cyacu njyewe ndumunyarwanda nkaba ntuye mubudage murakoze

amury yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

dukomeze kuryoherwa nibyiza byo kwibohora kandi dushimira izi ngabo za APR zadukuye mu kaga ubu tukaba dukeye ku maso

musonera yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

erega Kagame ndetse nabandi bayobozi bahora batwigisha umuco wo kwigira kandi mugihe abanyarwanda twabishyize mu mitwe yacu ntakizatubuza kwiteza imbere kandi mu muco ugaragza ko dushoboye njye nabiboney kuri cya kigega cy’agaciro development fund ukuntu buri munyarwanda wese yagize uruhare ndetse bikanatanga umusauro, nidushyira hamwe ntakizatubuza gutera imbere.

Pascal yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

kwibohora ni uguhozaho nubwo twavuye mu ntambara y;amasasu igisigaye ni ukwibohora ku bukene

malayika yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

nkunda cyane inama za president ukuntu uba wumva ari nkinama umubyeyi agira umubyeyi zivuye kundiba yumutima aba agira abanyarwanda , ninaho ikizere afitiwe nabanyarwanda kiva, kandi ntiduteze narimwe icyo kizere kuzagishyira hasi

mandela yanditse ku itariki ya: 4-07-2014  →  Musubize

president aravuga ukuri twanga insnhingano kandi mubyukuri ingaruka aritwe zizagarukaho, ukuntu president ahora atugira inama nziza gusa ariko bamwe ntituzumva kubera imyijima ikiri mumitima yacu. gusa nkunda ko president wacu adacika intege inama ze nziza aziguhozaho

justin yanditse ku itariki ya: 4-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka