Ngoma: Abanyeshuri ba KIE bubakiye inzu uwacitse ku icumu i Rukumberi
Abanyeshuri bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside (AERG) bo mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE) n’ubuyobozi bw’iri shuri basaniye uwacitse ku icumu utuye i Rukumberi inzu banoroza abandi icumi babaha amatungo.
Inzu yasanwe yari igiye kugwa kubera gushiraho urwondo naho amatungo yahawe abacitse ku icumu batishoboye icumi b’i Rukumberi ni ihene icumi.
Ubuyobozi bwa AERG muri KIE buvuga ko bwatekereje icyo gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye bababa hafi.

Indi ntego igikorwa cyari kigamije ngo ni ukugendana n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka aho gusanira inzu utishoboye wacitse ku icumu ari ukumufasha kwigira bamuha urugero mu kwikemurira ibibazo.
Uhagarariye AERG muri KIE, Theoneste Hagenimana ,yagize ati “Rukumberi mu byukuri ni ahantu hafite amateka yihariye kuri Jenoside, n’ibibazo abayirokotse bafite nabyo bisa n’aho byihariye niyo mpamvu ariho twahisemo ngo tuze twifatanye nabo tubafasha kwigira tubaha amatungo tunabasanira inzu.”
Uwasaniwe inzu, umusaza Rugeninyange Maricel, yavuze ko mu bihe bikomeye nk’ibi byo kwibuka abazize Jenoside baba bihebye cyane bityo ko iyo hagize ubatekerezaho akabasura bituma bagarura icyizere bakumva ko hari abantu beza bakibaho.

Yagize ati “Rwose iyo mbonye abanyeshuri ba Universite nkaba cyangwa undi muntu iyo atwegereye tukaganira biratunezeza cyane. Rwose kuba bamfashije gusana iyi nzu yari igiye kungwaho biranejeje cyane byibuze mbonye ko ntari jyenyine hari abandi Banyarwanda turi kumwe”.
Uretse gusanira inzu utishoboye, abanyeshuri ndetse n’abakozi ba KIE bagera kuri 65 banamwubakiye akarima k’igikoni.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu (VRAF) muri KIE, Kamari Alphonse, n’ikibido cy’amazi avuye kuvoma yo gukata urwondo, yavuze ko KIE nk’uko yagumye kubikora ko itazahwema gutanga ubufasha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukumberi, Nyamutera Emmanuel, yavuze ko abacitse ku icumu badafite amacumbi bakiri benshi ariko ko hari gahunda yo kububakira idatinze uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibikorwa nkibi byurukundo bige bituranga numurage mwiza wabo twabuze .kie courage