Musanze: Abana 28 b’imfubyi bahawe inzu ifite agaciro ka miliyoni 300

Abana 28 b’imfubyi ndetse n’abatawe n’ababyeyi bakiri impinja, bahawe inzu ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 300, mu murenge wa Gacaca, akarere ka Musanze.

Iyi nzu yahawe izina rya ‘New Hope Home,’ cyangwa se inzu yo kugarura ikizere, yatanzwe na Chantal Mbanda, akaba yarayubatse mu nkunga yahawe n’abaterankunga nyuma yo kugaragaza umushinga yari amaranye igihe wo kubakira abana badafite aho baba.

Madame Mbanda, avuga ko ubwo yari avuye muri Amerika mu 2005 yashatse guhita atangira umushinga we yari afite wo kubakira abana bo kumuhanda n’abandi badafite aho baba icumbi, cyakora ngo amikoro akaba ariyo abura, kugeza ubwo abaterankunga bemeye kumufasha.

Bamwe mu bana bagiye kujya baba muri ino nzu.
Bamwe mu bana bagiye kujya baba muri ino nzu.

Uyu mubyeyi usanzwe ufite abana batatu, avuga ko afite abana 31, kuko bose ababona nk’abana be, ku rugero rumwe n’urwo abo yibyariye kuko abarera, akabambika, akabagaburira, akabamenyera ko bafite amashuri n’ibindi umwana akenera ku mubyeyi.

Bosenibamwe Aime, guverineri w’intara y’Amajyaruguru avuga ko iyi nzu atari iy’abana b’imfubyi, ahubwo ari inzu y’abana ba Chantal Mbanda. Aboneraho kandi gushimira uyu mubyeyi, akavuga ko n’abandi Banyarwanda bari bakwiye kumureberaho.

Madame Chantal Mbanda, ni umufasha wa musenyeri wa diyoseze ya Shyira mu itorero ry’abangirikani mu Rwanda.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 13 )

abantu baracyafite umutima wa kibyeyi ndetse n’uwa kimuntu nyuma y’amahano, akomeye yagwiriye u rwanda, iki rero ni igikorwakintagereranywa chantal yakoze, bikaba byaba byiza n’abandi banyarwanda bose bamukurikije!!! imana ikomeze imuhe umugisha!!!

cyuma yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka