Kinyoni: FUSO igonze mini bus yari itwaye abanyeshuri barakomereka
Ahagana mu ma saa moya z’iki gitondo cya tariki 05/09/2014, FUSSO yari ipakiye imbaho igonze taxi mini bus yari iturutse i Runda mu karere ka Kamonyi itwaye abana baje kwiga i Kigali abari bicaye inyuma barakomereka gusa nta witabye Imana.
Iyi mpanuka yabaye ubwo FUSO yagongaga taxi iyiturutse inyuma bikaba bikekwa ko yatewe n’imvura yabyutse igwa mu bice bitandukanye by’igihugu ishobora kuba yatumye mu muhanda hanyerera ariko hari amakuru avuga ko yatewe n’umuvuduko ukabije wa FUSO yahungishaga imbayo yari ipakiye ngo zitanyagirwa.

Nyuma y’iyi mpanuka ababyeyi b’abana ndetse na Polisi bihutiye gutabara ariko ntiharamenyakana umubare w’abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga. Polisi yahageze hari abana batatu bari batarabasha kuva muri taxi ariko nabo bahise babakuramo. Abana batagize icyo baba, ababyeyi babo bahise babijyanira ku ishuri.
Iyi mpanuka yahagaritseho gato urujya n’uruza rw’imodoka zikoresha umuhanda Kigali-Muhanga.

Imvura yabyutse igwa kandi yatumye umuhanda Kacyiru-Gacuriro utaba nyabagendwa kubera amapoto y’amashanyarazi yaguye agafunga uwo muhanda.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
FUSO ZAMAZE ABANTU
BAZIVANE MU MUHANDA
FUSO ZAMAZE ABANTU
BAZIVANE MU MUHANDA
Iyi mvura ntisanzwe, jye natangiye kuyumva saa mu nani z’ijoro, nyuma mu ma saa cyenda ikaza umurego none ubu nandika bibaye SAA tanu na mirongo ine n’itanu.
Mu bigaragara ejo yongeye gutya hasenyuka byinshi, mushishoze, kandi mu gire amakenga cyane abatuye ahantu hahanamye, mu mibande, abegereye za ruhurura, mucunge abana n’abasaza . TWIRINDE IBIZA RERO, amagara araseseka ntayorwa.
impanuka nanone nyuma y’ingamba zafashwe kweli? ariko mugihe cy’iimvura hose bisaba rwose ko bagenda nkabahagaze , nkuyu warutwaye abana yagakwiye kugenda rwose yigengesereye cyane mugihe nkiki cyimvura