Kicukiro: Bahuguwe ku kuba abakorerabushake nyabo baharanira iterambere ryabo n’iry’Igihugu

Urubyiruko rwiganjemo urw’abakorerabushake rwo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, rufatanyije n’ubuyobozi bw’uwo Murenge, tariki 03 Mata 2024 rwahawe amahugurwa agamije kubereka uko bakwagura ibitekerezo, bakirinda ibishuko, ahubwo bakita ku bibateza imbere bo ubwabo, bikanateza imbere Igihugu.

Usibye ibiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Igihugu, banasobanuriwe byinshi ku mavu n’amavuko y’umuryango w’abakorerabushake (Rwanda Youth Volunteers), ndetse n’icyo basabwa kugira ngo babe abakorerabushake ba nyabo koko.

Baganirijwe no ku byerekeranye no gukoresha imbuga nkoranyambaga, bashishikarizwa kuzifashisha bakanyomoza abasebya u Rwanda.

Musengayezu Jean de Dieu, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Kicukiro, agaragaza akamaro k’ibikorwa bakora, yagize ati “Iyo uri umukorerabushake ubirimo neza, utera imbere kandi n’Igihugu cyacu kigatera imbere. Umukorerabushake ni umuntu ukunda Igihugu, rero ndasaba urubyiruko kubikunda kugira ngo twuse ikivi bakuru bacu batangije igihe babohoraga Igihugu cyacu.”

Musengayezu Jean de Dieu ashishikariza urubyiruko bagenzi be kwita ku bibateza imbere
Musengayezu Jean de Dieu ashishikariza urubyiruko bagenzi be kwita ku bibateza imbere

Mu kugaragaza umusanzu wabo mu gukunda Igihugu no guharanira kugiteza imbere, urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Kicukiro rwishimira ibikorwa bitandukanye rwagizemo uruhare. Muri byo harimo inzu basannye y’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku munsi w’aya mahugurwa baremeye umukecuru wo muri uwo murenge, bamuha igishoro cy’ibihumbi 200 Frw kugira ngo akore atere imbere.

Umubyeyi wo mu Murenge wa Kicukiro (uri hagati) yashyikirijwe ibahasha irimo igishoro kizamufasha kwiteza imbere
Umubyeyi wo mu Murenge wa Kicukiro (uri hagati) yashyikirijwe ibahasha irimo igishoro kizamufasha kwiteza imbere

Mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, urwo rubyiruko rwagize uruhare mu gukangurira abantu kwirinda icyo cyorezo no kubahiriza amabwiriza yari yashyizweho.

Barateganya gukomeza ibikorwa nk’ibyo nko kubakira abaturage ubwiherero, uturima tw’igikoni, hagamijwe kwimakaza isuku ndetse no kwita ku mirire myiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, avuga ko mu byo yari agamije harimo no kubakira urubyiruko ubushobozi mu buryo bw’ibitekerezo.

Ati “Icyari kigamijwe cya mbere ni ukubafungura mu bitekerezo. Muri iyi minsi hari ikibazo cy’uko usanga urubyiruko rwihebye, ruri mu biyobyabwenge, rukavuga ko nta kazi rufite, turavuga tuti reka tubazane mu mahugurwa tubahuze n’abantu b’inararibonye, babahe ibiganiro n’impanuro zijyanye n’uko umuntu ashobora gutekereza neza bikamugeza ku kuba yakwikura mu bukene agahindura ubuzima, aho kugira ngo agende yicare mu rugo, cyangwa ajye mu biyobyabwenge cyangwa mu nzoga ngo anywe asinde, ahubwo turabereka uko batekereza neza bikabazanira ubukire.”

Abahuguwe batoranyijwe hirya no hino mu Tugari tugize Umurenge wa Kicukiro, bakaba bitezweho kugeza kuri bagenzi babo ubumenyi bungutse.

Umunyamabanga w'Urubyiruko rw'Abakorerabushake ku rwego rw'Igihugu, Eric Bayisenge (uri ku ruhande ufite indangururamajwi) yabaganirije ku mavu n'amavuko y'umuryango w'abakorerabushake, asobanura ko ari umurage wakuwe ku Nkotanyi zabohoye Igihugu
Umunyamabanga w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, Eric Bayisenge (uri ku ruhande ufite indangururamajwi) yabaganirije ku mavu n’amavuko y’umuryango w’abakorerabushake, asobanura ko ari umurage wakuwe ku Nkotanyi zabohoye Igihugu
Kabera Allen Justine yatanze ikiganiro ku ruhare rw'urubyiruko mu gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social Media), yibutsa Urubyiruko ko bagomba gutanga Umusanzu wabo mu kurwanya abagoreka amateka yaranze Igihugu
Kabera Allen Justine yatanze ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social Media), yibutsa Urubyiruko ko bagomba gutanga Umusanzu wabo mu kurwanya abagoreka amateka yaranze Igihugu
Basusurukije abitabiriye aya mahugurwa babinyujije mu mbyino gakondo
Basusurukije abitabiriye aya mahugurwa babinyujije mu mbyino gakondo
Umuyobozi Wungirje w'UMujyi wa Kigali, Urujeni Martine, na we yaganirije uru rubyiruko, ababwira ko batagomba gusuzugura umurimo kuko bafite amahirwe menshi ndetse ko bafite ubuyobozi bwiza bukunda urubyiruko, abibutsa ko gukora cyane
Umuyobozi Wungirje w’UMujyi wa Kigali, Urujeni Martine, na we yaganirije uru rubyiruko, ababwira ko batagomba gusuzugura umurimo kuko bafite amahirwe menshi ndetse ko bafite ubuyobozi bwiza bukunda urubyiruko, abibutsa ko gukora cyane
Bahawe icyemezo cy'ishimwe (Certificate) kubera uruhare bagize mu gufasha abantu kwirinda Covid-19 no kubahiriza amabwiriza yari yashyizweho
Bahawe icyemezo cy’ishimwe (Certificate) kubera uruhare bagize mu gufasha abantu kwirinda Covid-19 no kubahiriza amabwiriza yari yashyizweho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri rubyiruko rwabakorera bushake mwakoze akazi gakomeye Kandi mwitezweho byinshi mu kubaka igihu cyacu.kicukiro youth volunteer muracyari kwisonga mukomereze aho. Nidufatanya tuzagera kuri byinshi hamwe n’ubuyobozi bwiza dufite. Murakoze

Bazabibazwa Daniel yanditse ku itariki ya: 6-04-2024  →  Musubize

Nukuri amahugurwa twahawe ningenzi kuritwe ndetse nokubazadukomokaho dukomeze twiyubakire urwanda rwiza twifuza

Niyonsenga Eric yanditse ku itariki ya: 6-04-2024  →  Musubize

Nukuri amahugurwa twahawe ningenzi kuritwe ndetse nokubazadukomokaho dukomeze twiyubakire urwanda rwiza twifuza

Niyonsenga Eric yanditse ku itariki ya: 6-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka