Kicukiro: Bahuguwe ku kuba abakorerabushake nyabo baharanira iterambere ryabo n’iry’Igihugu
Urubyiruko rwiganjemo urw’abakorerabushake rwo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, rufatanyije n’ubuyobozi bw’uwo Murenge, tariki 03 Mata 2024 rwahawe amahugurwa agamije kubereka uko bakwagura ibitekerezo, bakirinda ibishuko, ahubwo bakita ku bibateza imbere bo ubwabo, bikanateza imbere Igihugu.
Usibye ibiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Igihugu, banasobanuriwe byinshi ku mavu n’amavuko y’umuryango w’abakorerabushake (Rwanda Youth Volunteers), ndetse n’icyo basabwa kugira ngo babe abakorerabushake ba nyabo koko.
Baganirijwe no ku byerekeranye no gukoresha imbuga nkoranyambaga, bashishikarizwa kuzifashisha bakanyomoza abasebya u Rwanda.
Musengayezu Jean de Dieu, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Kicukiro, agaragaza akamaro k’ibikorwa bakora, yagize ati “Iyo uri umukorerabushake ubirimo neza, utera imbere kandi n’Igihugu cyacu kigatera imbere. Umukorerabushake ni umuntu ukunda Igihugu, rero ndasaba urubyiruko kubikunda kugira ngo twuse ikivi bakuru bacu batangije igihe babohoraga Igihugu cyacu.”
Mu kugaragaza umusanzu wabo mu gukunda Igihugu no guharanira kugiteza imbere, urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Kicukiro rwishimira ibikorwa bitandukanye rwagizemo uruhare. Muri byo harimo inzu basannye y’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku munsi w’aya mahugurwa baremeye umukecuru wo muri uwo murenge, bamuha igishoro cy’ibihumbi 200 Frw kugira ngo akore atere imbere.
Mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, urwo rubyiruko rwagize uruhare mu gukangurira abantu kwirinda icyo cyorezo no kubahiriza amabwiriza yari yashyizweho.
Barateganya gukomeza ibikorwa nk’ibyo nko kubakira abaturage ubwiherero, uturima tw’igikoni, hagamijwe kwimakaza isuku ndetse no kwita ku mirire myiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, avuga ko mu byo yari agamije harimo no kubakira urubyiruko ubushobozi mu buryo bw’ibitekerezo.
Ati “Icyari kigamijwe cya mbere ni ukubafungura mu bitekerezo. Muri iyi minsi hari ikibazo cy’uko usanga urubyiruko rwihebye, ruri mu biyobyabwenge, rukavuga ko nta kazi rufite, turavuga tuti reka tubazane mu mahugurwa tubahuze n’abantu b’inararibonye, babahe ibiganiro n’impanuro zijyanye n’uko umuntu ashobora gutekereza neza bikamugeza ku kuba yakwikura mu bukene agahindura ubuzima, aho kugira ngo agende yicare mu rugo, cyangwa ajye mu biyobyabwenge cyangwa mu nzoga ngo anywe asinde, ahubwo turabereka uko batekereza neza bikabazanira ubukire.”
Abahuguwe batoranyijwe hirya no hino mu Tugari tugize Umurenge wa Kicukiro, bakaba bitezweho kugeza kuri bagenzi babo ubumenyi bungutse.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri rubyiruko rwabakorera bushake mwakoze akazi gakomeye Kandi mwitezweho byinshi mu kubaka igihu cyacu.kicukiro youth volunteer muracyari kwisonga mukomereze aho. Nidufatanya tuzagera kuri byinshi hamwe n’ubuyobozi bwiza dufite. Murakoze
Nukuri amahugurwa twahawe ningenzi kuritwe ndetse nokubazadukomokaho dukomeze twiyubakire urwanda rwiza twifuza
Nukuri amahugurwa twahawe ningenzi kuritwe ndetse nokubazadukomokaho dukomeze twiyubakire urwanda rwiza twifuza