Mu gihe u Rwanda rwitegura ibirori bikomeye byo kwibuka imyaka 20 ishize ingabo zari iza FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda ingoma y’abicanyi, izo ngabo zari iza FPR zatangije igikorwa cyo kubakira Abaturarwanda ibigo nderabuzima 500, ngo nk’ikimenyetso ko zitazatezuka ku rugamba rwo kubohora Abanyarwanda...
Uko byagenze mu mafoto mu turere twa Kicukiro, Gicumbi, Nyagatare, Nyamagabe na Karongi.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yabwiye Kigali Today ko iki gikorwa cyo kubaka amavuriro cyatangijwe mu gihugu cyose kuwa 17/06/2014, amavuriro 45 akazaba yuzuye mu turere 16 ku ikubitiro ariko umugambi ukaba ari ukubakira Abanyarwanda amavuriro 500 kugera mu mpera z’umwaka wa 2014.
Ingabo z’u Rwanda kandi ngo zizakomeza ubu bufatanye na minisiteri y’Ubuzima n’abaturage kugera ubwo mu mwaka wa 2017 mu gihugu hose bazaba bamaze kuzuza amavuriro 1548.
Icyegeranyo twakusanyirijwe na Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
( 4 )
Nguru U Rwanda twari twarategereje. Umucyo ni wose mu bayobozi n’abayoborwa, ibyubahiro biri mu mitima, ubundi mu kubaka igihugu buri wese arakoresha imbaraga afite atitaye ku kuba umuyobozi cyangwa umuturage uyoborwa.
Amahoro ku banyarwanda n’ababakunda.
Byakatonda yanditse ku itariki ya: 20-06-2014 → Musubize
ingabo nk’izi nizo dukeneye kugira ngo dukomeze twiteze imbere kandi biragaraga ko ururhare twabo ari ibanze
mukore yanditse ku itariki ya: 19-06-2014 → Musubize
Nguru U Rwanda twari twarategereje. Umucyo ni wose mu bayobozi n’abayoborwa, ibyubahiro biri mu mitima, ubundi mu kubaka igihugu buri wese arakoresha imbaraga afite atitaye ku kuba umuyobozi cyangwa umuturage uyoborwa.
Amahoro ku banyarwanda n’ababakunda.
ingabo nk’izi nizo dukeneye kugira ngo dukomeze twiteze imbere kandi biragaraga ko ururhare twabo ari ibanze
Ni ukuri ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Intore ibarusha intambwe mwaduhesheje agaciro;Imana izajye iguma kubongerera imigisha rwose.
courage, together everyone achieves more!nidukomeza gushyira hamwe tuzagera kuri byinshi biza kandi twifuza.
Nyagasani abahezagire.
Nishimiye intsinzi y’ingabo zacu kabisa. Keep up guys, we are so proud of what you do. Plz Amafoto ntabwo akeye neza