I Kicukiro mu mujyi wa Kigali, kubohora Abaturarwanda indwara byayobowe na Jenerali Patrick Nyamvumba, umugaba mukuru w’ingabo, aho yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo nderabuzima./Foto: Emmanuel N. Hitimana
I Kagarama muri Kicukiro, abaturage baje gufatanya n’ingabo z’u Rwanda kwiyubakira ikigo nderabuzima./Foto: Emmanuel N. Hitimana.
Abagize polisi y’u Rwanda nabo bari babukereye gufatanya n’Abaturarwanda kwibohora nyabyo ngo biteganyiriza ubuzima bwiza./Foto: Emmanuel N. Hitimana
Mu masaha make, hari hamaze gushingwa umusingi nyawo wo kuzubakwaho ikigo nderabuzima./Foto: Emmanuel N. Hitimana
Aha ba Lt Gen Fred Ibingira na Major Gen. Mubarak Muganga baratanga umusanzu mu kubaka ikigo nderabuzima cya Musasa muri Karongi./Foto: Niyonzima Oswald
Aha mu karere ka Karongi, ingabo z’igihugu n’abaturage bafatanyije kwiyubakira ikigo nderabuzima ahitwa Musasa.
Dr Anita Asiimwe, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ubuzima niwe washyize ibuye ry’ifatizo aharimo kubakwa Poste de sante ya Musasa, mu myiteguro y’ibiro by’imyaka 20 ingabo z’u Rwanda zibohoye Abanyarwanda ingoma y’abicanyi./Foto: Niyonzima Oswald.
Abatuye Karongi bari babucyereye, umurava ari wose mu gufatanya n’ingabo kwibohora ku ndwara aho batangiye kubaka ikigo nderabuzima cya Musasa./Foto: Niyonzima Oswald
I Karongi bafatanyije kubaka poste de sante ya Musasa bafatanye urunana, ngo bashimangira ko ingabo n’abaturage nibakomeza gufatana urunana bazabohora u Rwanda ku bibazo byaba bikiruboshye byose./Foto: Niyonzima Oswald
Nyuma yo gusoza ikivi cy’uwo munsi, abari i Musasa muri Karongi babyinnye bishimira igikorwa bagezeho./Foto: Niyonzima Oswald
Uyu mwana muto w’i Karongi yavugiye ingabo z’igihugu umuvugo uzirata ubutwari n’ineza yazo mu kubohora Abanyarwanda. Lt Gen Ibingira yamushimimye mu izina ry’ingabo z’igihugu./Foto: Niyonzima Oswald
Umuyobozi w’akarere ka Karongi yavugiye abaturage ahagarariye ko bashima ingabo z’u Rwanda./Foto: Niyonzima Oswald.
Minisitiri Asiimwe yaganiriye n’abaturage ba Karongi, abashishikariza guharanira ubuzima bwiza bakabona ubukora bagatera imbere, ari nabyo kwibohora nyabyo./Foto: Niyonzima Oswald
Icyo gihe mu karere ka Nyagatare nabo batangiza igikorwa cyo kwiyubakira ikigo nderabuzima, igikorwa cyayobowe na minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Agnes Binagwaho./Foto: Sebasaza G. Emmanuel.
Guverineri w’intara y’iburasirazuba Uwamariya Odetta yari arangaje imbere abatuye iyo ntara mu kwifatanya n’ingabo z’u Rwanda mu gutangiza ibirori byo Kwibohora20 zibohora Abaturarwanda indwara zibabuza kugira ubuzima bwiza./Foto: Sebasaza G. Emmanuel
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yashimiye ingabo z’u Rwanda ko zikomeje urugamba rwo kubohora Abanyarwanda zibakiza n’indwara zibangamira iterambere ryabo./Foto: Sebasaza G. Emmanuel
Guverineri Uwamariya yunze mu ry’abaturage ba Nyagatare ashimira ingabo z’igihugu./Foto: Sebasaza G. Emmanuel
Abatuye Nyagatare babigaragaje mu byishimo byarimo imbyino n’umudiho./Foto: Sebasaza G. Emmanuel
Ingabo z’igihugu zongeye gushimangira ko zigikomeje urugamba rwo kubohora u Rwanda./Foto: Sebasaza G. Emmanuel
Abaturage bari benshi bitabiriye icyo gikorwa./Foto: Sebasaza G. Emmanuel
Minisitiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho yabashishikarije kubungabunga ubuzima, anabagezaho ingamba leta ifite mu kubagezaho serivisi nziza./Foto: Sebasaza G. Emmanuel
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yabwiye Kigali Today ko iki gikorwa cyo kubaka amavuriro cyatangijwe mu gihugu cyose kuwa 17/06/2014, amavuriro 45 akazaba yuzuye mu turere 16 ku ikubitiro ariko umugambi ukaba ari ukubakira Abanyarwanda amavuriro 500 kugera mu mpera z’umwaka wa 2014.
Ingabo z’u Rwanda kandi ngo zizakomeza ubu bufatanye na minisiteri y’Ubuzima n’abaturage kugera ubwo mu mwaka wa 2017 mu gihugu hose bazaba bamaze kuzuza amavuriro 1548.
Icyegeranyo twakusanyirijwe na Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
( 4 )
Nguru U Rwanda twari twarategereje. Umucyo ni wose mu bayobozi n’abayoborwa, ibyubahiro biri mu mitima, ubundi mu kubaka igihugu buri wese arakoresha imbaraga afite atitaye ku kuba umuyobozi cyangwa umuturage uyoborwa.
Amahoro ku banyarwanda n’ababakunda.
Byakatonda yanditse ku itariki ya: 20-06-2014 → Musubize
ingabo nk’izi nizo dukeneye kugira ngo dukomeze twiteze imbere kandi biragaraga ko ururhare twabo ari ibanze
mukore yanditse ku itariki ya: 19-06-2014 → Musubize
Nguru U Rwanda twari twarategereje. Umucyo ni wose mu bayobozi n’abayoborwa, ibyubahiro biri mu mitima, ubundi mu kubaka igihugu buri wese arakoresha imbaraga afite atitaye ku kuba umuyobozi cyangwa umuturage uyoborwa.
Amahoro ku banyarwanda n’ababakunda.
ingabo nk’izi nizo dukeneye kugira ngo dukomeze twiteze imbere kandi biragaraga ko ururhare twabo ari ibanze
Ni ukuri ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Intore ibarusha intambwe mwaduhesheje agaciro;Imana izajye iguma kubongerera imigisha rwose.
courage, together everyone achieves more!nidukomeza gushyira hamwe tuzagera kuri byinshi biza kandi twifuza.
Nyagasani abahezagire.
Nishimiye intsinzi y’ingabo zacu kabisa. Keep up guys, we are so proud of what you do. Plz Amafoto ntabwo akeye neza