Ibitaro bya Kibungo ngo ntibyarebereye mu bibazo by’isuku byahagaragaye

Ibitaro bya Kibungo byatwandikiye bivuga ko bitigeze birebera ikibazo cy’isuku nkeya twanditseho ku wa 2 Kamena 2015 cyari cyaturutse ku bakozi babikoragamo isuku bakaza guhagarika akazi bashinja abaresha babo kutabahemba.

Ubuyobozi bw’ibyo bitaro buvuga ko bwakomeje gukoresha abakozi bake basigaye bakora ndetse ngo hibandwa cyane cyane kuri serivisi zikenera isuku kurusha ahandi mu bitaro. Kanda hano usome inkuru yacu yavugaga kuri icyo kibazo.

Ibi Bitaro bya Kibungo ngi biri hafi gushyirwa mu bitaro by'icyegererezo mu Rwanda.
Ibi Bitaro bya Kibungo ngi biri hafi gushyirwa mu bitaro by’icyegererezo mu Rwanda.

Kuba abakozi barenga 70 barigaragambije bakareka gukora isuku mu bitaro, ibyo bitaro byivugira ko byaturutse kuri rwiyemezamirimo utarabahembye imishahara yabo y’amezi ane.

Nk’uko byatangajwe na Dr William Namanya, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibungo, ngo ni byo koko icyo kibazo cyabayeho aho ku wa 01/06/2015 abakozi bigaragambirije icyo gihe cy’amezi ane bari bamaze badahembwa ariko ngo hari abakozi bake batigaragambije.

Abo ngo akaba ari bo ibitaro byakomeje gukoresha hibandwa cyane cyane ku hakeneye isuku kurusha ahandi.

Abo bakozi nubwo bari bake ariko ngo bakoze isuku uko bisanzwe ariko bakurikiranwa mu buryo bwa hafi n’umukozi w’ibitaro ushinzwe isuku.

Dr Namanya yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ibitaro bufatanyije n’ubw’akarere bwihutiye gukemura ikibazo abo bakozi bafitanye na rwiyemezamirimo ku buryo ku itariki ya 02/06/2015 abakozi bose bari bamaze guhembwa no gusubira ku mirimo yabo.

Ubusanzwe ibitaro bya Kibungo ni bimwe mu bitaro 29 biri ku rwego rw’uturere, icyakora bikaba biri hafi kuzashirwa mu mubare w’ibitaro by’icyitegererezo ku rwego rumwe na CHUK, Roi Faycal, Kanombe na CHUB.

Bifite inzobere z’abaganga mu buvuzi bw’abana (pediatry), mu gutera ibinya no gusinziriza imbagwa (Anesthesy), mu kubaga (Surgery) ndetse no mu buvuzi bw’imbere (internal medecine).

Umwihariko wabyo mu gukoresha ubuvuzi gakondo bw’abashinwa (acupuncture) ndetse n’ahapimirwa indwara hateye imbere bituma ibi bitaro byakira abarwayi baturutse no mu tundi turere duhana imbibi na Ngoma nka Kirehe na Kayonza

K2D

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Service ya ARV Nayo nijye ihabwa nabandi bakozi twese tuyimenye ntikajye iba nkaryashokoro ry’abega

Umwiza debura yanditse ku itariki ya: 6-06-2015  →  Musubize

Nimureke umusaza yidagadure ubuse niba aba yitereye kanta ubwo ibitaro ntibifite isuku

Higiro yanditse ku itariki ya: 6-06-2015  →  Musubize

mukomeze mwogere abakozi bisuku kuko isuku niyo ijambere kdi mutubwirako isuku aringobwa

NIYONSENGA XAVIEL yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka