Ngoma: Ibitaro byugarijwe n’isuku nkeya kubera abakozi bigaragambije bagahagarika akazi

Abarwaza ndetse n’abarwayi barwariye mu Bitaro bikuru bya Kibungo baravuga ko batorohewe n’ubuzima kubera isuku nke ihari yatewe n’abakozi 73 ba kompanyi “Prominent General Services” bakoraga isuku muri ibi bitaro barahagaritse imirimo kuva kuri uyu wa 01/06/2015 kubera kudahembwa.

Abakozi 15 ni bo bonyine bari gukora akazi kakorwaga n’abakozi bose 73, na bo kandi ngo bakaba bitabajwe n’Ibitaro Bikuru bya Kibungo ngo bakore muri service zikenerwa cyane n’ibi bitaro(Sensitive services).

Ibitaro bya Kibungo byugarijwe n'ikibazo cy'isuku nkeya kubera abakozi bakoraga isuku bigaragambije bagahagarika akazi.
Ibitaro bya Kibungo byugarijwe n’ikibazo cy’isuku nkeya kubera abakozi bakoraga isuku bigaragambije bagahagarika akazi.

Abarwaza ubwo twabasangaga aho bari muri ibi bitaro bagaragajeko bakomeje kugira ingaruka zitewe no kuba abo bakozi bahagaritse akazi.

Muri izo ngaruka ngo harimo kuba bari kuryama ku mashuka asa nabi bagombaga guhindurirwa kandi barabujijwe n’ibitaro kujya bayifurira, ndetse n’isuku nke mu bwihero iri gutuma ngo hagira impumuro mbi.

Umwe mu barwaza twaganiriye wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati "Hameze nabi hari kunuka ,muri materniteho ni ikibazo. Mu bwiherero uri umuntu muzima ntiwajyayo,ni imyanda gusa turi gupfa kujyayo ubwo ni uburwayi turi kubwandura.

Nk’imbagwa byo ni ikibazo gikomeye, amashuka baha imbagwa ubu yaranduye habuze uza kuyafura kandi twe baratubujije ngo nta murwaza ugomba kuyafura afurwa n’abakozi b’ibitaro.”

Ku ruhande rw’abakozi bahagaritse imirimo yabo yo gukora isuku muri ibi bitaro, bavuga ko barambiwe gukora batishyurwa ngo bakaba batabasha gukora ntacyo bariye.

Umwe muri aba bakozi yagize ati "Kurya ni ikibazo pe! Umuntu arataha akaryama ntarye,akaburara.Guhagarika ni byo twabonye ari solution (umuti). Keretse babanje kutwishyura amezi yacu ane.Nta we tubaza ni yo ubajije baragutuka kandi si ubwa mbere twamburwa kuko n’ubushize yatwishyuye twateye hejuru.”

Umuyobozi wa kompanyi ,Prominent General Services,Mutoni Moises, na we yemera ko kuva muri Gashyantare 2015 aba bakozi bari batarahembwa kubera ko ibitaro na byo bitishyuye iyi kompanyi ngo na yo ibone uko ihembe abakozi kandi ko ibisabwa byose babitanze ariko batazi impamvu batishyurwaga.

Yagize ati "Ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ,ubu ibitaro byatanze amafaranga y’ukwezi kumwe binemera ko andi biyatanga vuba. Icyo twamenyesha itangazamakuru ni uko amafaranga yabonetse nubwo azaza mu bihe bitandukanye abakozi bijejwe ko bagomba guhembwa amafaranga yose.”

Muganga Mukuru w’Ibitaro bikuru bya kibungo, Dr Namanya William,avuga ko impamvu rwiyemezamirimo atishyuwe ari uko atubahirije amasezerano bagiranye.

Uyu muyobozi ariko ntiyavuze ibyo uyu rwiyemezamirimo atubahirije, avuga ko biza kuvugirwa mu nama ibahuza n’abakozi iba kuri uyu wa 02 Kamena 2015.

Yagize ati”Iyo ibyo tumusaba biri mu masezerano abyubahirije turamwishyura,ibyo twamusabaga yari atarabyuzuza ariko ejo twagiranye inama na we n’ubuyobozi bw’akarere yabizanye mu gitondo natwe twamwishyuye. Ibyo atubahirije ni ibiri mu masezerano ntagbwo ari ngombwa kubivuga icyangombwa ni uko ibyo yasabaga twabimuhaye.”

Umuyobozi wa Kompanyi we, avuga ko ibyo asabwa byose yabyubahirije harimo gutanga lisite y’aho yishyuriye abakozi kugira ngo ahabwe andi mafaranga(yatweretse kopi n’inyemezabwishyu yo mu kwa kane) ndetse n’igenzura na ryo yagaragarije itangazamakuru kopi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Manawe abanyarwanda barakabya ngo isuku nke! mubitaro bya kibungo! njye ubu niho ndi ntakibazo cyisuku nke gihari rwose mujye mureka gukabya muvuge ibintu uko biri, ubuyobozi buba bwirukanse bureba isuku ahubwo harakabaho ubuyobozi bw’ibitaro bya kibungo kuko njye sinabona uko mbashima mbona bakora neza ndetse n’abakozi muri rusange.

Ambros yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Mwitondere izi company kuko usanga benshi nta experience bafite ndetse ntanubushobozi bafite, professionalisme yo ni zero, iyi campany natwe yaradukoreye ariko ikora nabi rwose pole kubuyobozo bw’ibitaro

alias yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

ukoze arahembwa
niba umukozi umuretse akagukorera ugomba no kumuhemba rwose

bwandagara yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka