"Umuganda ni ikimenyetso cy’aho twifuza kugana" - Perezida Kagame

Perezida Kagame atangaza ko gukora umuganda ku Banyarwanda bisobanura ko hari aho bifuza kuva bakagera mu iterambere, babyigiriyemo uruharare ku buryo n’izindi ncuti z’u Rwanda ziza gufasha zisanga hari aho ba nyir’ubwite bageze.

Ibi yabitangarije mu muganda ngarukakwezi wabereye mu mudugudu w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uherereye mu kagali ka Kigarama, umurenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/3/2014.

Perezida yitabiriye umuganda wo kubaka inzu mberabyombi y'umudugudu wa Kiberinka ugizwe n'abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida yitabiriye umuganda wo kubaka inzu mberabyombi y’umudugudu wa Kiberinka ugizwe n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uyu muganda wakoze hirya no hino ku isi mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20, Perezida Kagame yashimangiye akamaro ko kugira intego mu gihe igihugu kifuza kugera iyo kifuza.

Yagize ati "Uyu muganda usibye ibiwukorerwamo, usibye gukorana biwubamo ni ikimenyetso cy’aho igihugu kifuza kandi kigana. Iyo umuntu avuga igihugu aho kifuza n’aho kigana aba avuga mwe.

N’abandi b’inshuti n’abandi dukorana bo hanze n’abadutera inkunga, twifuza ko byashingira ku byacu twatangiye."

Perezida yakoraga aganira na bamwe mu banyamahanga bakorera mu Rwanda bari baje kwifatanya n'u Rwanda mu gikorwa cy'umuganda.
Perezida yakoraga aganira na bamwe mu banyamahanga bakorera mu Rwanda bari baje kwifatanya n’u Rwanda mu gikorwa cy’umuganda.

Yasabye Abanyarwanda ko mu byo bakora byose bakwiye kugira imyumvire yo kwikorera mbere y’uko umuntu atekereza ko hari undi wagira icyo amukorera. Yavuze ko kandi Abanyarwanda bafite imbaraga n’intege zo kugera ku cyo bifuza.

Ati: "Iyo ufite intege nke zituruka kuri iyo myumvire mibi uhera mu nzira, ugakwama, urasaya. Ariko twebwe ... muzi za modoka zidasaya? imigendere yacu ntago twasaya."

Abanyamahanga bakorera mu Rwanda n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakoze umuganda.
Abanyamahanga bakorera mu Rwanda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakoze umuganda.
Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi kumva icyo umukuru w'igihugu yabateganyirije.
Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi kumva icyo umukuru w’igihugu yabateganyirije.

Uyu murenge uherereye mu karere ka Nyarugenge ari nako gatahiwe kwakira urumuri rw’icyizere kuri iki cyumweru.

Yanaboneyeho umwanya wo kwibutsa abatuye aka kagali ko umuganda ari imwe mu nzira yo kongera kubaka ibyasenywe na Jenoside. Abizeza ko n’ibindi bikorwa by’iterambere bizagenda biza.

Abaturage bagize uruhare runini mu kwikorera umuganda, aho baharuye umuhanda bakagashinga ibiti bizanyuzwamo amatara.
Abaturage bagize uruhare runini mu kwikorera umuganda, aho baharuye umuhanda bakagashinga ibiti bizanyuzwamo amatara.
Nyuma yo gukora umuganda, umukuru w'igihugu yafashe umwanya wo kuganira n'abaturage.
Nyuma yo gukora umuganda, umukuru w’igihugu yafashe umwanya wo kuganira n’abaturage.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka