Abantu barenga 1.000 baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali bateraniye ku kicyaro cy’ambasade y’Abongeleza, bamagana ifatwa rya Lt. Gen. Karenzi Karake, uhagarariye Urwego rw’iperereza mu Rwanda.
Ahagana mu masaha y’Isa Saba z’amanywa zo kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Kamena 2015 nibwo abaturage baturutse mu mpande zose za Kigali bahuriye mu rugendo rwo kwamagana ifatwa rya Gen. Karake wafatiwe i Londres mu Bwongeleza kuwa Kabiri w’iki cyumweru.
Mu rugendo rwatangiriye ku mahuriro y’imihanda hazwi nka KBC, abarwitabiriye bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ko batishimiye uburyo u Bwongeleza bwagize uruhare mu guta muri yombi Lt. Gen. Karake mu buryo butubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Dore amwe mu mafoto y’uko iki gikorwa kiri kugenda:
twamaganye abantu bose bahora bashaka kudusubiza inyuma kubyo tumaze kugeraho
TWAMAGANYE ABAZUNGU BAHORA BADUHONYORERA UBUSUGIRE BWACU TURABAMAGANYE GUHORA BADUFATIRA ABAYOBOZI BACU BADUKUYE KUNGOYI Y’IGITUGU.
ariko Amahanga adushakahwiki?ntayindi Genocide dushaka.bamenye ibyabo natwe kuriyizi.
abanyarwamda dukomeze kwerekana uburengamzira bwacu tubuharanire imana yacu ninyakuro