Abayobozi b’amagereza barasabwa kuba indorerwamo y’abandi bakozi

Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Paul Rwarakabije, arasaba abayobozi b’amagereza n’abandi bakozi b’uru rwego kurushaho kubaka ubunyangamugayo mu bikorwa byabo kugira ngo babe urugero ku bandi bakozi.

Ibi Komiseri Rwarakabije yabivuze kuwa Kane, tariki 19/06/2014, mu birori byo gusoza ku mugaragaro amahugurwa yari amaze ukwezi abera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS rya Ntsinda mu karere ka Rwamagana.

Abayobozi b'amagereza n'abandi bayobozi batandukanye muri RCS bafashe akanya bashyiraho morale.
Abayobozi b’amagereza n’abandi bayobozi batandukanye muri RCS bafashe akanya bashyiraho morale.

Ay mahugurwa yari agenewe abayobozi b’amagereza n’abandi bakozi b’uru rwego bashinzwe bashinzwe umutungo ndetse n’umusaruro.

Abagize izi nzego zitandukanye z’abayobozi muri RCS bahawe inyigisho zibanze ku miyoborere myiza, imicungire y’abakozi n’umutungo, umutekano w’imfungwa n’abagororwa hubahirizwa ibipimo mpuzamahanga bijyanye no kugorora ndetse n’imicungire ya za gereza.

Abayobozi bakuru ba RCS (hagati) ndetse n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zo mu Ntara y'Iburasirazuba.
Abayobozi bakuru ba RCS (hagati) ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kuri izi nyigisho hiyongereyeho izijyanye n’umutekano wa za gereza ndetse n’imikoreshereze myiza y’ibikoresho by’umutekano by’uru rwego.

Komiseri Rwarakabije akaba yavuze ko aya mahugurwa yatumye aba bayobozi biyongera ubumenyi buhagije, maze abasaba ko mu kazi kabo bagiye gusubiramo, barushaho kuba intangarugero kugira ngo abandi bakozi babigireho.

Abayobozi mu magereza basoje amahugurwa y'ukwezi bari bamazemo i Rwamagana.
Abayobozi mu magereza basoje amahugurwa y’ukwezi bari bamazemo i Rwamagana.

Mukantabarwa Olive uyobora Gereza ya Rwamagana (Ntsinda) avuga ko amahugurwa bahawe yabongereye ubumenyi buzatuma baba urumuri ku bandi bakozi bo mu magereza bayobora.

Aya mahugurwa yari yatangijwe tariki ya 22/5/2014 mu Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS riri i Ntsinda mu karere ka Rwamagana.

Mu masomo bahawe harimo n'ayo gukoresha ndetse no kwita ku bikoresho by'umutekano.
Mu masomo bahawe harimo n’ayo gukoresha ndetse no kwita ku bikoresho by’umutekano.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gucunga umutekano no kugorora bariya banyabyaha batandukanye muri gereza bituma hari isura nziza bajyana hanze kandi bikanatuma ibyaha bakoze birangira burundi

olive yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka