Abayobozi b’amagereza barasabwa kuba indorerwamo y’abandi bakozi
Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Paul Rwarakabije, arasaba abayobozi b’amagereza n’abandi bakozi b’uru rwego kurushaho kubaka ubunyangamugayo mu bikorwa byabo kugira ngo babe urugero ku bandi bakozi.
Ibi Komiseri Rwarakabije yabivuze kuwa Kane, tariki 19/06/2014, mu birori byo gusoza ku mugaragaro amahugurwa yari amaze ukwezi abera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS rya Ntsinda mu karere ka Rwamagana.

Ay mahugurwa yari agenewe abayobozi b’amagereza n’abandi bakozi b’uru rwego bashinzwe bashinzwe umutungo ndetse n’umusaruro.
Abagize izi nzego zitandukanye z’abayobozi muri RCS bahawe inyigisho zibanze ku miyoborere myiza, imicungire y’abakozi n’umutungo, umutekano w’imfungwa n’abagororwa hubahirizwa ibipimo mpuzamahanga bijyanye no kugorora ndetse n’imicungire ya za gereza.

Kuri izi nyigisho hiyongereyeho izijyanye n’umutekano wa za gereza ndetse n’imikoreshereze myiza y’ibikoresho by’umutekano by’uru rwego.
Komiseri Rwarakabije akaba yavuze ko aya mahugurwa yatumye aba bayobozi biyongera ubumenyi buhagije, maze abasaba ko mu kazi kabo bagiye gusubiramo, barushaho kuba intangarugero kugira ngo abandi bakozi babigireho.

Mukantabarwa Olive uyobora Gereza ya Rwamagana (Ntsinda) avuga ko amahugurwa bahawe yabongereye ubumenyi buzatuma baba urumuri ku bandi bakozi bo mu magereza bayobora.
Aya mahugurwa yari yatangijwe tariki ya 22/5/2014 mu Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS riri i Ntsinda mu karere ka Rwamagana.

Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
gucunga umutekano no kugorora bariya banyabyaha batandukanye muri gereza bituma hari isura nziza bajyana hanze kandi bikanatuma ibyaha bakoze birangira burundi