Uwashaka gushora aba-Islam mu iterabwoba ntaho yamenera- Sheikh Mubarak

Umuyobozi wa Islam mu Karere ka Kayonza, Sheikh Nshimiyimana Mubarak, avuga ko uwashaka gushora aba-Islam mu iterabwoba atabona aho amenera.

Umuyobozi wa Islam muri Kayonza, Sheikh Nshimiyimana Mubarak,avuga ko ntawabameneramo ngo abashore mu bikorwa by'iterabwoba.
Umuyobozi wa Islam muri Kayonza, Sheikh Nshimiyimana Mubarak,avuga ko ntawabameneramo ngo abashore mu bikorwa by’iterabwoba.

Yabivuze tariki 06 Nyakanga 2016 ubwo umuryango wa Islam mu Karere ka Kayonza wizihizaga umunsi mukuru wa Eid-Il-Fitr.

Yagize ati “Turi maso kuko ibikorwa by’iterabwoba n’ubutagondwa bashobora kubirahura mu mahanga bikagera hano [mu Rwanda]. Twafashe ingamba zo gushyira imbaraga mu nyigisho duha urubyiruko rwacu kandi tukazigenzura cyane kugira ngo hatazagira utumeneramo aturutse i mahanga akaza kutwigisha iterabwoba n’ubwiyahuzi.”

Urubyiruko rwa Islam mu Karere ka Kayonza na rwo ruvuga ko inyigisho ruhabwa zatumye rusobanukirwa ko abakora ibyo bikorwa atari aba Islam b’ukuri.

Islam ifatwa nk'umufatanyabikorwa ukomeye w'Akarere ka Kayonza.
Islam ifatwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye w’Akarere ka Kayonza.

Uwitwa Hakizimana Hassan ati “Ntariga biriya bya Boko Haramu nanjye numvaga ari aba Islam kuko baba bafite amazina ya Islam, ariko bamaze kudusobanurira nahise mbona ko iriya mitwe ntaho ihuriye na Islam.”

Urundi rubyiruko rwa Islam rwemeza ko iyo dini ari idini y’impuhwe ku buryo nta muyoboke wayo nyawe wakora ibitero byambura ubuzima mugenzi we.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, witabiriye uwo muhango yasabye urubyiruko rwa Islam gukomeza kwirinda uwarushora muri ibyo bikorwa by’ubwiyahuzi n’iterabwoba.

Yavuze ko iyo dini ikorana neza n’ubuyobozi bw’akarere haba mu buryo bw’umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Niba hari abantu dufatanya mu kurinda umutekano w’abaturage, aba-Islam baza mu ba mbere. Kugeza ubu hari aba-Islam basaga ibihumbi 10 mu karere kandi bose bamaze kwishyura mituweri. Mu by’ukuri dukorana neza.”

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, asaba urubyiruko rwa Islam kwirinda uwo ari we wese warushora mu butagondwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, asaba urubyiruko rwa Islam kwirinda uwo ari we wese warushora mu butagondwa.

Idini ya Islam isanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Kayonza mu iterambere. Mu byo ikora harimo gufasha urubyiruko kwiga imyuga binyuze mu mashuri yubatse muri ako karere, ndetse no gufasha abatishoboye mu buryo bunyuranye.

By’umwihariko abayoboke ba Islam mu Karere ka Kayonza bashimiwe kuba badakunze gufatirwa mu byaha kimwe n’abandi baturage nk’uko abahagarariye inzeho z’umutekano muri ako karere babyemeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka