Utuzu tw’amazi twatangiye kwangirika amazi atarabageraho
Tumwe mu tuzu tw’amazi abatuye muri Buhabwa mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza bubakiwe twatangiye kwangirika batarabona amazi.
Hashize imyaka isaga itanu abo baturage begerejwe umuyoboro w’amazi ariko kuva wuzuye ngo bavomye iminsi mike amazi ahita abura.
Uwitwa Kagabirwa Annet, utuye muri Buhabwa, agira ati “Baduhaye imiyoboro y’amazi ariko twayavomye nk’amezi atatu baratubwira ngo yapfuye. Kuva icyo gihe kugeza n’ubu twarashobewe n’utuzu tw’amazi tumwe twatangiye kwangirika.”
Kugeza ubu, abo baturage bavoma amazi yo mu idamu bahuriramo n’inka kandi na yo ngo abona umugabo agasiba undi.
Ijerekani y’ayo mazi ngo igura amafaranga 350 bitewe n’uko ayo madamu bayavomamo ari kure, umunyonzi wabashije kujya kuyavoma akayagurisha abaturage kuri icyo giciro nk’uko Nduwayezu Bernard abivuga.
Ati “Dufite ikibazo cy’inzara y’amazi, dukora urugendo rw’amasaha atatu tugiye gushaka amazi kandi na yo aba asa nabi kuko tuyavoma mu idamu. Ijerekani igura 350, nk’umuntu ufite amatungo ntabwo biba byoroshye kugira ngo azabone amazi.”
Aba baturage bavuga ko babwiwe ko ku isoko ya Nyabombe aho ayo mazi yaturukaga ariho havutse ibibazo. Basaba ko ikibazo kiri kuri iyo soko cyakemurwa kuko kutagira amazi bibagiraho ingaruka nyinshi by’umwihariko ku bana bato.
Murenzi ati “Isoko ya Nyabombe ibonetse ibibazo byagabanuka. Nk’ubu abana bajya kuvoma mu gitondo bakavayo batinze kandi bagomba kujya kwiga bigatuma bamwe basiba ishuri.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko imashini zoherezaga ayo mazi ziyavanye ku isoko ya Nyabombe zagiye zinanirwa bitewe n’uko zakoreshaga mazutu, kandi aho zohereza amazi hafite ubutumburuke butari buto.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Wungirije ushinzwe Ubukungu, Uwibambe Consolee, avuga ko hafashwe icyemezo cyo gusimbuza izo mashini izindi zikoresha amashanyarazi, kandi biri kwihuta ku buryo uyu mwaka uzarangira abo baturage barabonye amazi.
Ati “Amashanyarazi yarahageze ku isoko. Icyo dutegereje ni pompe yo gusunika amazi kandi turi kubyihutisha. Uyu mwaka urajya kurangira amazi yagezeyo.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|