Umuyobozi w’ikigo akeneye ubufasha bw’abana 37 bafite ubumuga

Umuyobozi w’ikigo cy’abana bafite ubumuga (HRD) mu Karere ka Muhanga, Mukamwezi Léoncie, arasaba ubufasha bwo kurera abana 37 bafite ubumuga bari muri icyo kigo.

Aba bana bahorana uburwayi busaba kubajyana kubavuza bitunguranye.
Aba bana bahorana uburwayi busaba kubajyana kubavuza bitunguranye.

Avuga ko kuva mu mwaka wa 2000, ibigo n’imiryango itandukanye byagiye bimuzanira abana bafite ubumuga bukabije batawe ku mihanda, akabitaho ariko ngo uko babazana si ko bazana ibimufasha kandi imiryango yabo ikaba itaboneka ngo ibasubirane.

Agira ati “Uru rugo ni wo muryango wabo, nta handi bazajya kuko tutazi aho bakomoka, abandi bafite ubumuga bworoheje bo baratashye bajya mu miryango yabo.”

Mukamwezi avuga ko Akarere ka Muhanga kamufashije kubita amazina no kubabaruza nk’abaturage bako kakanabashakira ubwisungane mu kwivuza, cyakora kubera uburwayi bahorana, ngo biramugora kubageza kwa muganga kuko nubundi imodoka ibatwara ari iy’Akarere iboneka gakeya.

Mukamwezi avuga ko bimugoye kurera abana 37 bafite ubumuga agasaba uwabishobora kumufasha.
Mukamwezi avuga ko bimugoye kurera abana 37 bafite ubumuga agasaba uwabishobora kumufasha.

Agira ati “Abenshi muri aba bana barwaye igicuri. imodoka dufite tuyifatanyije n’Akarere ka Muhanga, bigatuma igihe bituye hasi tubura uko tubajyana kwa muganga ngo babone imiti, bikatubabaza kuko uburenganzira bwabo butubahirizwa uko tubishaka.”

Yongeraho ko bitoroshye kuba umubyeyi w’abana 37 kandi bafite ubumuga, akifuza ko Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Umuryango, Ubuzima n’Ubutegetsi bw’Igihugu zamufasha akabona uko abitaho.

Ku wa 26 Nyakanga 2016, ubwo mu Karere ka Muhanga hizihizwaga Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, uhagarariye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana, Eugenie Mukankaka, yavuze ko agiye gukora raporo y’ibibazo by’iki kigo nk’umufatanyabikorwa ubafasha kurera abana bafite ibibazo.

Akarere kazashakira abana bamaze gukura aho kuba kugira ngo babise abakiri bato.
Akarere kazashakira abana bamaze gukura aho kuba kugira ngo babise abakiri bato.

Yagize ati “Ibiganiriwe aha byose twabyumvise twese, icyo nkora ni ugukora raporo y’ibyo numvise kandi nabonye n’amaso yanjye, nkabikorera ubuvugizi, ejo hatazagira uvuga ngo abana bavukijwe uburenganzira bwabo byagenze gutya na gutya, ahubwo tugatahiriza umugozi umwe.”

Ikigo kirera ubusanzwe abana bafite ubumuga hafi 300 ariko abafite ubumuga bukabije ni 37 gusa, ari na bo baba muri icyo kigo ubuzima bwabo bwose.

Akarere ka Muhanga gaherutse kwemera ko kagiye gushaka uko abamaze gukura bashakirwa aho kuba bagatandukanywa n’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka