Umujyi wa Kigali ugiye gusirimura “Car-free zone”
“Car-free zone” na “Rond-point” ya Kimuhurura zigiye gushyirwamo ibintu bizajya bikurura urujya n’uruza rw’abantu n’abanyamaguru barusheho kuhidagadurira.

Barateganya kuhashyira intebe zabugenewe zo kwicaraho, ahantu hakinirwa imikino itandukanye, ahacururiza icyayi, ikawa n’ibiribwa bitandukanye. Ibyo bikazatuma abatuye umujyi wa Kigali n’abawutemberamo bajya kuharuhukira, bafata amafu.
Inkuru iri ku rubuga rwa interineti rw’Umujyi wa Kigali (http://www.kigalicity.gov.rw/) ivuga ko nyuma y’umwaka ushize, igice cyakumiriwemo imodoka (Car-free zone) gishyizweho, byagaragaye ko kidakurura abantu ngo bahidagadurire. Uretse gusa kuba bamwe mu banyamaguru bahanyura abandi bakahakorera siporo rimwe na rimwe.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukomeza butangaza ko ibyo bigiye gukorwa mu rwego rwo gutuma harushaho gukurura abantu.
“Car-free zone” na “Rond-point” ya Kimuhurura bizarimbishwa kandi mu rwego rwo gutuma umujyi wa Kigali urushaho kuba umujyi ubungabunga ibidukikije, ushyirwamo ahantu hatandukanye hakoreshwa n’abanyamauguru gusa.

Ibyo ngo bizazamura ubukungu kandi binatume abatuye umujyi wa Kigali n’abawutemberamo barushaho kuwujyendamo batekanye.
Umushinga wo kurimbisha ibyo bice by’umujyi wa Kigali uracyatunganywa. Haracyashakwa inzobere zizabishyira mu bikorwa neza. Gusa ariko ngo bitarenze Ukuboza 2016 hazaba hatangiye gushyirwamo iby’ibanze birimo intebe zabugenewe zo kwicaraho.

"Car-free zone" yo mu mujyi wa Kigali rwagati yashyizweho guhera muri Kanama 2015. "Rond-point" ya Kimihurura yo yakumiriwemo imodoka guhera muri Nyakanga 2016.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|