Emmanuel Gasana wayoboraga Intara y’Iburasirazuba yafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Emmanuel Gasana wayoboraga Intara y'Iburasirazuba yafunzwe
Emmanuel Gasana wayoboraga Intara y’Iburasirazuba yafunzwe

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko Emmanuel Gasana yari amaze igihe akorwaho iperereza ku cyaha akekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko, ubwo yari umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana afunzwe nyuma y’aho ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba, amakuru yamenyekanye biciye mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryasohotse ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023.

Dr Murangira yavuze kandi ko iperereza rigikomeje, andi makuru akazatangazwa hagendewe ku byo iperereza rizagenda rigaragaza.

Itangazo rigira riti: "CG (Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho."

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021, mbere yaho akaba yarayoboraga Intara y’Amajyepfo, umwanya yahawe yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe,RIB nikameze ikore iperere ibyaha nibimuhama abiryozwe kuko kwitwaza icyo uricyo ugakora ibinyuranyije n’iegeko bisubiza inyuma iterambere ry’Igihugu.

Elias yanditse ku itariki ya: 27-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka