Tchad: Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Idriss Déby
Yanditswe na
KT Team
Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Idriss Déby wa Tchad, kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2016.

Perezida Kagame aganira na Perezida Déby, ubwo bari mu nama ya AU yaherukaga i Kigali.
Perezida Déby ararahirira kuyobora iki gihugu kuri manda ya gatanu, umuhango utegerejwemo abakuru b’ibihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika.
Perezida Déby yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga, aho yari ayoboye inama ya Afurika yunze Ubumwe yari yateraniye i Kigali.
Mu bandi bari bwitabire uyu muhango harimo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, uwa Sudani Omar el-Béchir n’abandi benshi barimo uwa Guinea Alpha Condé.
Ohereza igitekerezo
|
Nyakubahwa poul kagame agire urugendo rwiza