San Francisco: Ibirori bya Rwanda Cultural Day birarimbanyije
Yanditswe na
KT Team
Abanyarwanda baturutse imihanda yose bamaze kugera kuri Hoteli ya Marriott Marquis, iherereye mu Mujyi wa San Fransisco, ahagiye guteranira ibirori bya Rwanda Cultural Day.
Mu bamaze kuhagera harimo abikorera n’abahagarariye Leta y’u Rwanda bamaze kugera mu byicaro. Ibikorerwa mu Rwanda birimo Icyayi, ibiribwa n’imitako na byo biri mu biri kumurikwa.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Agaciro: Umunsi w’umuco, umurage w’Agaciro."

Minisitiri Mushikiwabo yagejeje abitabiriye ibi birori intego y’uyu munsi.


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo atanga ijambo ry’ikaze

Umuyobozi wa Kigali Today Ltd (hagati) nawe yitabiriye Rwanda Cultural Day

Muyango afatanyije n’itorero Urukerereza bagarutse ku migenzo y’umuco Nyarwanda.

Itorero Urukerereza riri gushyushya abitabiriye ibirori bya Rwanda Cultural Day.

Abitabiriye ibirori bya Rwanda Day batangiye kugera mu byicaro


Urukerereza ruri gususurutsa abitabiriye Rwanda Cultural Day



Rwanda Cultural Day yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye
Ohereza igitekerezo
|