Polisi yashyizeho imihanda yifashishwa kubera inama ya AU
Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali biramenyesha abaturwanda ko umuhanda uturuka i Kanombe ukomeza mu Giporoso—Gisementi-Gishushu-Kimihurura kugera mu Mujyi rwagati uzakoreshwa cyane ku wa gatanu tariki 15 Nyakanga bitewe n’Inama ya Afurika Yunze Ubumwe ya 27 ibera i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yasabye abatwara gukoresha imihanda ikurikira: Kanombe -Nyandungu-Kigali Parents-Kimironko/Mushumba Mwiza-Rwahama-Kibagabaga-Gacuriro-UTEXRWA-Kinamba ugakomeza werekeza mu Mujyi rwagati , Nyabugogo cyangwa Poids Lourd-Gikondo.
Ngo bashobora no gukoresha imihanda Kanombe-Busanza-Kabeza-Niboye-Sonatube-Rwandex-Kanogo - bakerekeza i Nyamirambo, mu Mujyi rwagati cyangwa Kinamba-Kacyiru.
Ibi ngo biri mu rwego rwo kugabanya umubare munini w’ibinyabiziga bisanzwe bikoresha umuhanda wavuzwe haruguru.
Abapolisi bazajya baba bari ku mihanda kugira ngo bayobore abayikoresha. Mu rwego rwo kunoza no koroshya urujya n’uruza, Polisi iramenyesha abakoresha imihanda bazakomeza kumenyeshwa impinduka ku mikoreshereze yayo.
Ohereza igitekerezo
|
harasobanutse kbsa u Rwanda rwerekanye itandukaniro.
harasobanutse kbsa u Rwanda rwerekanye itandukaniro.
BRAVO POLICE!
UBWO ABANTU BABIMENYE KARE NTA KIBAZO!
(abanyamaguru turimo kugenda da)
Abanyamaguru c ntakibazo twatambuka?
Ni msechu nonese abanyamaguru turemerewe kugenda ntakibazo mutubarize
Nukugeza ryari?