Polisi yashimye umutuzo abaturage bagaragaje mu nama ya AU
Polisi y’igihugu yatangaje ko inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yasojwe nta nkomyi, kubera uruhare rwa buri wese cyane cyane umutuzo abaturage bagaragaje ubwo yabaga.
Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 20 Nyakanga 2016, yavuze ko kuba iyo nama yarabaye mu mutekano usesuye byaratewe n’ubufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo abafatanyabikorwa n’inzego z’umutekano no kuba abaturage barakurikije amategeko n’ababwiriza.
Ubwo yabaga, abatuye mu Mujyi wa Kigali, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagize uruhare rugaragara mu kugira ngo iyo nama ibe mu mutekano usesuye, hakiyongeraho no guhanahana amakuru neza kandi ku gihe, nk’uko iri tangazo rikomeza ribivuga.
Polisi ivuga ko abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga bakurikije inama bagiriwe ku mikoreshereze yawo, kandi uwakeneraga kumenya amakuru arambuye ku ikoreshwa ry’imihanda yahabwaga ibisobanuro, bituma ikoreshwa neza.
Polisi isoza yizera ko umuco ukomeje kuranga umuryango Nyarwanda utanga icyizere ko n’izindi nama mpuzamahanga zizakorwa mu mutekano usesuye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|