Nyanza: Bafashe ingamba zirinda abafatanyabikorwa kugongana
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza burashimangira ko gahunda yashyizweho n’abafatanyabikorwa igamije gusura ibikorwa bya buri mufatanyabikorwa izatuma iterambere ry’abaturage rirushaho kuzamuka.
Hashize igihe gito abafatanyabikorwa b’akarere batangije gahunda y’ingendoshuri, aho bamwe bajya gusura bimwe mu bikorwa by’umwe muri bo, na bo bakaba babasha kubyigiraho byaba ngombwa bakaba babikora aho bakorera.
Nshimyumukiza Martin, ushinzwe ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyanza, avuga ko impamvu batekereje iki gikorwa, ko hari hagamijwe kugira ngo bamwe bigire ku bandi. Ikigamijwe ngo ni ukuzamura iterambere rya buri muturage
Ibi kandi ngo bizazamura iterambere byihuse nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bubitangaza.
Ni nyuma y’uko abagize iri huriro bari mu Murenge wa Nyagisozi, tariki ya 16/08/2016, basura ibikorwa by’umushinga Kirambi Community Health and Development Programme “KCHDP”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho n’abafatanyabikorwa izagabanya zimwe mu mbogamizi bajyaga bahura na zo zirimo kugonganira mu bikorwa bimwe.
Ati “Wasangaga hari nk’abafatanyabikorwa bahurira mu murenge umwe, kandi bagakora ibikorwa bisa. Ubu rero bazajya bamenya ibikorwa bya buri muntu, bityo aho kugira ngo bagongane, ahubwo bya bikorwa bijyanwe ahandi batabaga”.
Abafatanyabikorwa basanga iyi gahunda ari ingirakamaro kuko bizajya bibafasha kumenya ibikorerwa ahandi, bityo aho bitari bashobore kubihajyana.
Aloysie Mukamana, uhagarariye umushinga KCHDP wegereza abaturage amazi afatwa mu mvura agakoreshwa mu gihe cy’izuba, yemeza ko bizazamura imibereho y’abaturage.
Ati “Nk’ubu bajyaga bumva ibyo dukora ariko batabizi, ubu rero barabyiboneye. Ndizera ko bamwe bamaze kuvana ingamba hano zo kubijyana iwabo kugira ngo abaturage bakorana na bo, babashe kwiteza imbere”.
Abagenerwabikorwa, basuwe n’abafatanyabikorwa b’aka karere, bagaragaje ko bimwe mu bikorwa byamaze kubateza imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|