Nyampinga w’Amajyepfo yasheje umuhigo yahize ahatanira ikamba
Nyampinga w’Intara y’Amajyepfo, Miss Isimbi Edwige, yahaye Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Muhanga, ibitabo 400 byo gusoma, nk’uko yari yabihize ubwo yahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016.

Nubwo atabashije kuryegukana, Nyampinga w’Amajyepfo ubwo yahataniraga ikamba rya Nyampinga w’igihugu 2016 yari yahize ko azaharanira guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu rubyiruko.
Kuri uyu wa 16 Nyakanga ubwo hateranaga inteko rusange y’urubyiruko ruhagarariye urundi mu mirenge igize Akarere ka Muhanga, Miss Isimbi yashyikirije ikigo cy’urubyiruko cya Muhanga ibitabo 400 akaba yanashyizeho uburyo bwo kuzajya amenya niba koko bisomwa.
Yavuze ko azajya akoresha amarushanwa y’urubyiruko mu gusoma kugira ngo barusheho kubikunda, kandi ko yizeye impinduka.
Miss Isimbi avuga ko ibi bitabo yabibonye nyuma yo kuganira n’Umuryango “ISaro Foundation” bakabimwemerera nyuma yo kubagezaho igitekerezo cye.

Miss Isimbi avuga ko gahunda yo guhangana n’ibibazo by’ubujiji mu rubyiruko rutazi gusoma no kwandika ayifite mu Ntara y’Amajyepfo yose ku buryo uko azakomeza kubona abamufasha kubona ibitabo, azabikwirakwiza n’ahandi.
Yagize ati “Natangiriye mu Karere ka Muhanga kuko ari ho nifuje gukorana na bo, ariko nzakomeza gushaka abamfasha kubona ibitabo byinshi ku buryo byakwira hose mu Ntara y’Amajyepfo.”
Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Urubyiruko cya Muhanga, Umuhoza Josephine, avuga ko isomero ry’urubyiruko ryari rikennye ibitabo ku buryo inyongera y’ibitabo 400 izafasha abarigana.
Agira ati “Ibitabo 400 ni umubare munini, harimo ibitabo by’ubwoko butandukanye, urubyiruko ruze rwitabire gusoma, kuko mu byanditswe harimo byinshi byabafasha mu iterambere.”

Ku myaka ye 18, Miss Isimbi Edwije yiga mu mwaka wa mbere, mu Ishami ry’Ubucuruzi muri Kaminuza yitiriwe Jomo Kenyata, akaba yarahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ryaje kwegukanwa na Mutesi Jolly bari bahanganye.
Ukurikiyeyezu Alex ushinzwe itangazamakuru n’ubutwererane mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, avuga ko kuba Nyampinga w’Amajyepfo abashije kubonera urubyiruko ibitabo byo gusoma, bigaragaza icyizere n’imbaraga urubyiruko rwifitiye kandi ko n’urundi rubyiruko rugomba gutinyuka.
Ohereza igitekerezo
|
Urakoze cyane mukobwa mwiza.. Komez uter imbere kandi uzagera kure hashoboka nka ba winny byanyiima, nkosazana zuma....
Komeza wese imihigo miss Isimbi,natwe i Huye turagutegereje ngo utugezeho ibyo waduteguriye
,Amajyepfo turagushyigikiye twese urubyiruko.
Thx miss wacu mu majyepfo.Ntago tuzagutenguha tuzabisoma ,uzaguruke uje kutubaza icyo twasanzemo.
Turagushyigikiye ,kandi jua ukomeza uze witabire inama zacu twungurane inama maze twubake u Rwanda rwejo hazaza.
Uzagumye wese imihigo natwe urubyiruko rwo mu majyepfo tuzaba intangarugero .Imana izaguhe byinshi ubone ibyo uzajya utanga .