Nyagatare: Hakozwe umuganda w’isuku ahahurira abantu benshi

Abaturage b’Akarere ka Nyagatare barakangurirwa kugira isuku umuco haba ku mafunguro bategurira imiryango ndetse n’ahabazengurutse.

Babisabwe kuri uyu wa 19 Kanama, ubwo hakorwaga umuganda wahariwe isuku mu karere kose cyane mu bigo by’ubuvuzi, udusantere, amashuri n’ahandi hahurira abantu benshi.

Abaturage bakoraga umuganda ku bitaro bya Nyagatare.
Abaturage bakoraga umuganda ku bitaro bya Nyagatare.

Musabyemariya Domitille umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko uyu muganda wateguwe hagamijwe gushishikariza abaturage kwita ku isuku yabo bwite, amafunguro bategurira imiryango ndetse n’aho batuye.

Ati “Twateguye uyu muganda kugira ngo dukangurire abantu kugira isuku umuco, haba mu biribwa, ku mubiri, aho barara n’ahabazengurutse hose. Bizatuma indwara zimwe na zimwe zirindwa.”

Havuguramye Felecien umuturage w’Akagari ka Gakirage avuga ko isuku idakwiye guharirwa abagore gusa kuko n’abagabo ibareba. Yemeza ko isuku nke ari inkomoko y’indwara z’uruhu.

Agira ati “Ubu se umugore yagiye guhinga sinakubura mu nzu no mu mbuga? Na njye isuku irandeba kuko ingaruka z’isuku nke zitugeraho twese. Umwanda utera indwara z’uruhu ndetse n’impiswi cyane mu bana.”

Ni umuganda wakozwe hakusanywa imyanda yagiye ijugunywa aho itagenewe igashyirwa mu bimoteri.

Umuganda wakorewe mu bitaro bya Nyagatare, mu bigo nderabuzima na poste de santé zose, mu bigo by’amashuri, mu dusantere tw’ubucuruzi, ku biro by’ubuyobozi, mu ngo ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko umuganda wo kwita ku isuku uzajya ukorwa buri gihe habonetse umwanya ni yo byaba buri kwezi ariko utandukanye n’uwa rusange usoza ukwezi. Ngo bikazafasha abaturage kwimakaza isuku kuko ari isoko y’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka