Netanyahu yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na Madamu we Sara Netanyahu bakigera ku Kibuga cy’Indege i Kanombe bakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame bahita berekeza ku Gisozi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kunamira inzirakarengane z’Abatutsi ziharukiye.

Aha Netanyahu yari akimara kwinjira mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Aha Netanyahu yari akimara kwinjira mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Minisitiri w’Intebe Netanyahu yari arimo gusura ibice bigize uru rwibutso, bikaba biteganyijwe ko ahava agirana ikiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’uru ruzinduko rwe mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

U Rwanda na Israel bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri za ambasade ndetse no mu buhinzi aho u Rwanda rwohereza abanyeshuri n’abahinzi gufata amahugurwa muri Israel.

Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na Madamu ari kumwe na Perezida wa Repubulika Kagame Paul na Madamu ku rwibutso
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na Madamu ari kumwe na Perezida wa Repubulika Kagame Paul na Madamu ku rwibutso

Ibihugu byombi kandi byanahuye n’ibibazo byahuye na byo nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda na Holocaust yahitanye Abayahudi benshi ikozwe n’Abanazi ba Hitler.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

isaraheri nirebe ayo marorerwa yabereye iwacu atozongera kuba ukundi

john yanditse ku itariki ya: 6-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka