Nairobi: Bashimye ubutwari bw’ingabo za RPF zabohoye igihugu

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba i Nariobi muri Kenya bizihije umunsi wo kwibohora, bashimira ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zabohoye igihugu.

Ambasaseri Kimonyo avuga ijambo ry'umunsi.
Ambasaseri Kimonyo avuga ijambo ry’umunsi.

Ibi birori byahuriyemo abarenga 500, kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016, Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, yavuze ko Inkotanyi zabohoye igihugu zihagaritse Jenoside ari byo byatangije inzira yo kubaka igihugu kibereye bose.

Yagize ati “Duteraniye aha guha agaciro mu buryo buhambaye uko abagore n’abagabo b’icyahoze ari RPA barwaniye ukwishyira ukizana n’abatanze ubuzima bwabo barinda abasivili kandi bakanarwanirira ko igihugu kidasenyuka.”

Bamwe mu ngabo bari bitabiriye ibi birori.
Bamwe mu ngabo bari bitabiriye ibi birori.

Yavuze ko urugamba rwo kwibohora rwatewe no guhonyora uburenganzira bwa muntu, inda nini n’ubwicanyi byari bimaze imyaka bikorwa n’ubuyobozi bwasizwe n’abakolini.

Yifashishije filime yafashwe mu 1991 irimo ijambo rya Perezida Kagame wari uyoboye urugamba rwo kwibohora, Ambasaderi Kimonyo yavuze ko kubohora igihugu byari mu migambi ya Kagame kuva kera.

Bamwe mu banyacyubahit bitabiriye ibi birori.
Bamwe mu banyacyubahit bitabiriye ibi birori.

Yavuze ko mu butumwa Kagame yatangaga icyo gihe yasabaga abari abayobozi kuzakorera abaturage ibyiza kugira ngo batandukane n’abayobozi ba guverinoma yakoze Jenoside.

Hon. Aden Duale, umudepite wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda mu myaka 22 ishize. Yavuze ko u Rwanda rwanditse amateka mashya, bituma ruba icyitegererezo ku muganane wa Afurika.

Ati “Kuba i Kigali hazabera inama ya 27 ya Afurika yunze Ubumwe ni urugero rufatika.”

Itsinda rya Sauti Sol ryaririmbye muri ibi birori.
Itsinda rya Sauti Sol ryaririmbye muri ibi birori.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka