Ababyeyi b’abana b’inzererezi bagiye kujya babiryozwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye guhagurukira ababyeyi b’abana b’inzererezi kuko abenshi mu bana bo mu muhanda babiterwa n’iwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice avuga ko hashyizweho uburyo bwo gucukumbura impamvu zituma abana bacika imiryango yabo bakigira mu buzima bubi bwo mu muhanda, bikagaragara ko hari ababiterwa n’ababyeyi babo.

Avuga ko amakimbirane mu muryango aza ku isonga gutuma abana bata imiryango yabo kubera intambara z’ababyeyi babo n’ibindi bibazo bishamikiyeho birimo ubukene n’imibereho mibi bigatuma abana bumva bajya kure y’ababyeyi.
Uwamaliya avuga ko abana bava ku mihanda bazajya bajyanwa mu bigo bibafasha kugororoka no gusubira iwabo, (Transit centres) byagaragara ko ababyeyi babo ari bo babibateye akaba ari bo bajyanwa muri ibyo bigo.
Agira ati“Iyo urebye ubuzima bariya bana babayemo banyagirwa batitira bigaragara ko hari ibyo baba barahunze iwabo koko. Umwana akubwira ko iwabo ari mu muriro utazima ku buryo atakwemera kuguma yo, ubutaha tuzajya tuzana wa mubyei wananiranye ari we ujya mu kigo cy’inzererezi abise umwana agire amahoro”.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko gusimbura abana babo mu bigo by’inzererezi byakorwana ubushishozi kuko ngo hari n’abana bananirana ntibumve impanuro z’ababyeyi, cyakora ngo ntibikwiye ko abana bahunga imiryango yabo ku maherere.
Dushimimana Alexis avuga ko umubyeyi ufite umwana agomba kumenya icyo akeneye cyose by’umwihariko kumujyana mu ishuri, akaba agaya ababyeyi barwana aho gushakira abana babo ibibatunga.

Agira ati“Burya iyo ababyeyi babanye neza ni imwe mu nzira nziza yo gutoza abana babo imico myiza, iyo abana barerwa neza niyo baba badafite imitungo myinshi ntibashobora gutoroka imiryango yabo ariko iyo babona ababyeyi bacagagurana bibatera ibibazo byo kubahunga”.
Usibye guhana ababyeyi b’abana b’inzererezi ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bubinyujije mu mihigo y’urubyiruko 2016/2017 hazabaho ubukangurambaga ku babyeyi n’abana ku buryo nta mwana uzongera kuva mu ishuri, kandi n’abayavuyemo bose bayasubizwemo.
Ohereza igitekerezo
|
icyokibazo baba bakiboneye umuti